Menya ibintu udakwiye kwemerera ijisho ryawe kureba.

Kimwe n’izindi ngingo z’umubiri , amaso afite akamaro kanini kuko ari itabaza ry’umubiri . Mugihe ijisho ryawe rireba neza umubiri wawe uba ufite umucyo kandi ryareba nabi umubiri wawe ugahinduka umwijima. Kandi burya umuntu ntabwo asa nuko agaragara ahubwo umuntu asa nuko atekereza.

Yesu Kristo ubwe yadusabye kugira ibyo twemerera amaso yacu kureba. Abantu benshi batekerezako badashobora gukururwa n’ibyo bareba, ariko birashoboka cyane kuko ibyo tureba byinjira mu bwonko bwacu, bikagaragarira mubyo tuvuga n’ibyo dukora.

Yesu yagize muri ati “ Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo, ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko aba ari mwinshi!”(Matayo 6:22-23).

Tugendeye kuri uyu murongo mugufi, uraburira abantu kuyungurura, bagahitamo ibyo bareba. Amaso yabo nareba neza cyangwa bagakora ibintu bikwiriye bazaba buzuye umucyo, babe abiringirwa, kandi bizaborohera gutahura imigambi yose mibi ya satani.

Abakristo bahawe ubushobozi bwo kwirinda ikibi no kureba iby’ingirakamaro. Ntibakwiye kwihagararaho ngo bavugeko batakururwa nibyo bareba. Nubwo Imana yabahaye ubushobozi bwo guhitamo icyiza, ntibakwiye gushaka impamvu iyo ariyo yose yatuma bakora icyaha.

“Kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby’umubiri nubwo jyeweho nabasha kubyiringira”. (Abafilipi 3:3).

“Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.(Abaroma13:14).

Ibi ni bimwe abakristo bakwiye kwirinda kureba kugira ngo bagume mu mucyo wa Yesu Kristo:

1. Irinde kureba ibintu bibi by’ubugome

“Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye,Nanga imirimo y’abiyobagiza, ntizomekana nanjye. Umutima ugoramye uzamvaho,sinzamenya ikibi.(Zaburi 101: 3-4).

Abakristo bakwiye kureka ibikorwa byose bibi cyane cyane ibintu byose byatuma bagwa mu kibi byaba ibyo batekereza, bavuga, bareba ndetse n’ibyo bakora.

2.Wireba ibidafite umumaro

“Uhindure umutima wanjye ku byo wahamije, ariko si ku ndamu mbi. Ukebukishe amaso ye kureba ibitagira umumaro, unzurire mu nzira zawe.( Zaburi119:36-37).

Ibyo abantu bareba bishobora kutaba icyaha cyangwa ntibibe bibi, ariko bishobora kuba iby’imburamumaro kandi hakabaho guta igihe rimwe na rimwe n’umutungo ukahagendera.
Bibiliya itubwirako tugomba kugenda nk’abafite ubwenge tukareba kandi tugatekereza ibikwiriye muri iki gihe iminsi igenda iba mibi.
“Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.(Abefeso5 :15-16)

Bibiliya uduha urugero rwiza ku Mwami witwa Dawidi uburyo yakoresheje ijisho rye areba ibyo atarakwiye kureba, ubwo yarebaga muka Uriya (Batisheba) bituma amwifuza bararyamana. Kubera ingaruka z’icyaha cyaturutse kuguhanga amaso ku bitagira umumaro, umwana wavutse muri iyo nda yarapfuye ikindi byatumye Dawidi yicisha Uriya.

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi 4:8, hakwereka urutonde rw’ibintu dukwiye gutekereza no gukurikiza, ikindi cyose kigomba kwirindwa kugirango dukomeze kugendera mu mucyo wa Kristo.

“Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira”. (Abafilipi:4:8)

Murakoze Uwiteka arusheho kubayoboza umucyo we w’igitangaza mutayobera mu mwijima wa satani.

[email protected]