Menya ibidasanzwe abanya Rubavu biteze mu giterane “Gisenyi Miracle Festival”

Gisenyi Miracle Festival ni igiterane mpuzamahanga cyateguwe na Baho Global Mission ifatanije n’ Ubumwe bw’amatorero ya gikiristo I Rubavu, kizaba ku matariki ya 13-15 Ukwakira 2017 buri munsi kuva saa munani z’amanywa (14:00’) ku kibuga cya ADEPR Gacuba ya II imbere y’ikibuga cy’indege, aho abaje bazigishwa n’abakozi b’Imana bakomeye ku isi nka Ev.Jennifer Wilde wo muri USA na Rev. Siegfried uzava mu budage.

Mugihe habura iminsi ibiri gusa ngo gitangire, twageze aho kizabera ndetse tubasha kumva icyo abantu batandukanye batangaza kuri iki giterane, ku ikubitiro www.agakiza.org yaganiriye n’umuhuzabikorwa w’iki giterane Rev. Pastor Uwihirwe Isaie Baho akaba n’umuyobozi wa Baho Global Mission isanzwe itegura ibiterane mpuzamahanga muri Afrika, atubwira ko imyiteguro irimbanije ndetse ngo abakozi b’Imana bose bazagira uruhare muri iki giterane bamaze kwitegura, ikigeretse kuri ibi ngo ibikoresho byinshi n’ibyuma bizifashishwa kugirango kigende neza byamaze kugera ku kibuga.


Bimwe mu byuma byubaka aho abavugabutumwa bazahagarata

Ibindi byuma bizifashishwa ngo umuziki ugende neza
Uretse Pastor Baho, twashatse kumenya icyo amatorero y’I Rubavu yiteze kuri iki Giterane, dore ko ari bamwe mu bafatanya bikorwa bacyo, Bishop Murekezi Masasu Simon ni umushumba w’itorero Evangerical Restauration Church Rubavu akaba n’umuyobozi w’impuzamatorero ya Gikristo akorera I Rubavu, abajijwe n’umunyamakuru w’agakiza.org icyo biteze muri iki giterane, yasubije ko ikintu gikomeye yishimira ari uko kuri ubu abantu benshi bamenye Yesu bafite inyota yo kubyaza abandi ubutumwa bwiza, bityo akaba asanga imbaraga bahuje zizatuma benshi bakizwa, kubirebana no kuzakurikirana abazakizwa yavuzeko nabyo babyiteguye kuburyo nta muntu uzakirizwa muri iki giterane uzabura umukurikirana.

Bwana Muhire Innocent ni umuyobozi wa chorale Bethlehem ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentecote ADEPR i Rubavu yadutangarije ko icya mbere yiteze ari ukubona aho amatorero menshi ahurije ku ntego imwe yo kuzana abantu kuri Yesu, kuri we abifata nk’ikintu gikomeye cyane, Muhire kandi nk’umuririmbyi yishimiye ko we na Chorale ayoboye bazakorana umurimo w’Imana n’abaririmbyi batandukanye Dore ko uretse abaririmbyi b’iRubavu bazaririmba muri iki giterane, hazaba harimo abahanzi nka Christopher Mwahangila waririmbye Mungu Ni Mungu Tu, Christine Shusho , Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Pastor Mugabo Venuste. Kanuma jean Damascene, Stella Christine Manishimwe na Theo Uwiringiyimana (Bosebabireba), akaba yizeye ko hari byinshi bazabungukiraho.

Kimwe mu gashya karimo kuvugisha abanya Rubavu, ni uburyo Umuntu azaza aje gusenga akaba ashobora gutahana Moto, Television,Laptop, igare, Radio cyangwa Telefoni, mu kubamara impungenge, Rev. Pastor Uwihirwe Isaie Baho yatubwiye ko ibi koko ari ukuri ngo uretse ijambo ry’Imana, muri iki giterane hazabaho na Tombola ku buryo hari benshi Imana izahembura ubugingo bwabo ikanabahindurira amateka, ukaba wasezera ku gutega Moto ukitungira iyawe mu rugo kubera Imana.

Turakomeza kubakurikiranira hafi iki giterane.