Menya ibanga nyaryo ryatuma ugendera mu mbaraga z’Imana

Nongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si Bo babona ibyokurya, n’abajijutse si Bo bagira ubutunzi, n’abahanga si Bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose. Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n’inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy’amakuba, iyo baguwe gitumo. Kandi nabonye ubwenge munsi y’ijuru, bwambereye igikomeye (Umubwiriza 9:11)

Muri kamere ya muntu tumenyereye ko umunyembaraga ariwe ukora ibyananiye abanyantege nke, mu masiganwa umenyereye gusiganwa, cyangwa se uwitoje kwiruka agasiga abandi, byagera mu rugamba ho bikaba akarusho kuko intwari aho iri iriranga kandi ikaba ari yo irangwaho kunesha urugamba, ariko n’ubwo ari uko biri, umubwiriza we siko yabihishuriwe, ahubwo yabonye ko bihabanye, kuko muri byose yabonye ikigira umumaro ari ukugira ubwenge. Kuri we, ntawashidikanya ko ubwenge yavugaga butandukanye n’ubwo dusanzwe tumenyereye, kuko abo bose yavuze mu mvugo isanzwe ikibahesha kurusha abandi ndi ubwenge, ahubwo ni ubwenge bushingiye ku kubaha Imana (Imigani 1:7).

Bibiliya itwereka na none mu gitabo cya Yobu 28:28 ubwenge nyabwo, aho igira iti “Maze ibwira umuntu iti Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge, Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka”, iri jambo hamwe n’ayandi menshi, aduhesha kumenya bidasubirwaho ko n’aho twamenya byinshi, tukiga ndetse tukaminuza, hatarimo ubwenge bw’Imana byose nta mumaro.

Ikindi kandi dukwiye gusobanukirwa ni uko mugihe dufite Imana muri twe, tudakwiye gutinyishwa n’amateka yacu twita mabi, amwe se twanyuzemo atuma twisuzugura, cyangwa se ayo benshi bumva bagacika intege, Mwibuke ubwo Imana yatoranyaga Gideyoni , ntago yari iyobewe neza ko ari umuhererezi, ndetse ko afite imiryango yahabuwe n’abamidiyani,ariko kuko ari Imana yamuhamagaye yamuhaye ubwenge ndetse n’ubuhanga ,abasha kunesha abari intwari ndetse bamenyereye n’urugamba (Abacamanza 6:1-40).

Imbaraga z’Imana zihindura amateka, zihindura kamere y’ibigaragara, kdi zihinyuza ibyo abantu bibwira, Niba waramenye Imana ukakira umuhamagaro wayo, yizere kandi abe ariyo uhanga amaso, izakurwanirira aho unaniwe, izakunyuza aho utakwinyuza, niba uyiringiye yizere kuko izakurinda mubikomeye, yikiranukire kuko ari rwo rufunguzo rwa byose ibindi byose izabigushoboza.