Menya amateka y’umuramyi Faustin MURWANASHYAKA Wamenyekanye mu ndirimbo “ Uri Uwera”

Faustin MURWANASHYAKA ni mwene NSANGIRANABO Juvenal na NIBATEKEREZA Anne batuye i kampale muri uganda, yavutse tariki ya 14 Gashyantare 1987 avukira mu gihugu cy’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, akarere ka Musanze mu Umurenge wa Busogo, ni hafi gato ya ISAI Busogo.

Ese yatangiye kuririmba ryari ? Ubu ageze he ?

Ubusanzwe Murwanashyaka ni umu kristo mu itorero rya Pentekote ADEPR, akiri umwana yakuriye mu itorero rya ADEPR Paruwasi KIGASA ni urusengero ruri hafi ya ISAE- BUSOKO ku bahazi , icyo gihe yigaga mu ishuri ry’icyumweru (Sunday School) ari nabwo yatangiye kuririmbaga muri korali y’abana, icyo gihe yakundaga guhimba uturirimbo twarimo amagambo y’abana, aza no kubabera umutoza w’indirimbo ( Dirgeant ), mu turirimbo yibuka ubwe harimo ako bavugaga ngo “Nimwihangane igihe gito turi hafi yo kuruhuka”.

Uko Iminsi yagiye yicuma, Murwanashyaka yakomeje kugenda akunda kuririmba, mu mwaka wa 2002 yaje kuva muri Korali y’abana ajya muri korali nkuru yitwaga Abungeri, akiyigeramo atangira gukomeza guhimba indirimbo, ari nako bakuru be (Abaririmbyi) bamufashaga kuzikosora , ibi bikaba byamugiriye umumaro cyane kuko byatumye impano ye itera imbere.

Kuririmba wenyine byaje bite?

Bijya gutangira, Murwanashyaka yumvaga Radiyo ivuze, akifuza kureba umuntu wicaye mo, akumva kandi yifuza kureba umuntu uririmbira muri radiyo , bigatuma yibaza ibibazo byinshi, gusa ku ndirimbo ho yibwiraga ko haba hari umuntu wicaye bakamuha Microphone akaririmba (live), Atangira kumva nawe abikunze, ndetse yishyiramo ko nawe amaherezo azavugira kuri Radiyo.

Ibi byatumye atangira kubyitegura, yahimba indirimbo zimwe akaziha Korali, izindi akazizigamira bucece, Rimwe rero aza gutungurara mu rusengero babona aririmbye wenyine indirimbo yise “ Kirajomba” aho yavugaga ngi ikigeragezo kirajomba, kikinjira, kikanahinguranya kigafata umutima kikanagera ku mubiri, Imana yakomeje kumushyigikira kugeza aho muri uyu mwaka wa 2016 Murwanashyaka afite indirimbo zisaga 35 z’amajwi n’izindi zibona 12, ariko kuri ubu ageze kure umuzingo wa Kabiri urimo indirimbo zo mu Kinyarwanda, icyongereza ndetse n’ikigande.

Ni iki cyagiye kimushyigikira.

Mu ubuhamya bwe yakunze kuvuga ko ivugabutumwa ryo kuririmba utarishingiraho cyane ngo wizere ko rizatuma uzamuka ugatera imbere, kuko ahanini usanga nta baterankunga rigira, bityo rero ngo yihaye intego yo kurushaho gusenga, kandi abona Imana igenda ibimuheraho umugisha, gusa ngo urugamba aracyarukomeje kandi ntabwo ateze kuzateshuka.

Ubu twandika aya mateka tariki ya 17 Ugushyingo 2016 Murwanashyaka ni umugabo mu rwego rw’amategeko, yasezeranye na TUYISHIME Faida Borah basezeraniye mu umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze , azasezerana mu rusengero rwa ADEPR Nyagatovu -Rukurazo tariki ya 30 Ukuboza 2016, kuri ubu arakorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Ururembo rwo mu gihugu cya Uganda aho n’ababyeyi be ari ho bimukiye, mu gihe cya Vuba akaba ateganya gusezerana mu rusengero n’Uwo Imana yamugeneye.

Faustin hamwe n’umufasha we basezeranye mu murenge

Kanda iyi link wumve ikiganiro www.agakiza.org yagiranye na Faustin Murwanashyaka
https://www.youtube.com/watch?v=4JpQTKVxcVk