Menya Intambwe eshanu zo gukuza no kuvumbura impano zawe

1. Shakisha mu buryo buhari

Imenyereze ibyo Bibiriya yigisha mu mpano z’Umwuka kandi umenye ko Impano yawe ishobora kuba uburyo bumwe Imana izakoresha kugira ngo uhindure mu buryo budasubirwaho abantu mubana. Ibaze uti : ” Hari ibyo ndi gukora kugira ngo mvumbure umuhamagaro wanjye n’impano zanjye ? “

2. Gerageza ibintu uko ushoboye kose

Reka wowe na bawe Itorero ribabere urubuga rwo kugerageza impano zanyu mu gufasha abantu. Rihindu ahantu heza, abantu bageragereza uburyo babonye bwo gukorera Imana.

Ibaze uti : “ Hari icyo ndi gukora kugira ngo mvumbure umuhamagaro wanjye n’impano zanjye? “

3. Suzuma uko wiyumva

Iyo uri gukora undi murimo utari usanzwe ukora wumva unezerewe cyane?Wumva ujyanye n’ubushobozi bwawe n’ubumenyi bwawe ? Wumva unyuzwe mu mutima wawe?

Ibaze uti : ” Nejejwe cyane n’ibyo ndi gukora?

4. Genzura imikorere yawe

Mu gutekereza uko wakoze, ukoresheje impano zawe, usanga warakoze ute? Wabikoze neza? Hari imbuto wabonyemo ? hari icyo wungutse ndetse ubona ubwami bw’Imana butera imbere? Ibaze uti : ” Nkora neza umurimo w’Imana ndi gukora ? Hari umusaruro uvamo ?

5. Tegereza gushimwa biturutse mu bandi bakristo

Iyo uri gukora abandi bakristo bajya bemeza ko ibyo ukora ubifitemo impano ? Ese abakristo bakuze mu by’Umwuka bajya bavuga iki iyo bakwitegereza uri gukora umurimo w’Imana? Tega amatwi ibyo abandi bakuvugaho.

Ibaze uti : ” Abakristo tubana bajya bambonamo ubwo bushobozi ?

Umwanzuro : Ibuka ko Imana itazigera ishyira impano muri wowe ngo nirangiza itume isinzira. Iyo iguhaye uburyo (igihe, ubushobozi,amafaranga) iba igutegerejeho kubukoresha (Matayo 25:14-30).

Niba uri gukora umurimo w’Imana runaka ukumva utakunyuze, ntubone umusaruro muri wo, ntihagire n’abantu bagushima ko uwo murimo ugukwiriye…ba maso.

Byaba byiza ushatse ahandi wumva impano yawe yakora neza.Iyo umaze kumenya impano zawe, ubona imbuto z’Ubwami bw’Imana, kandi wiyumvamo ko : ” Icyo ari cyo waremewe gukora. ”

ISUZUMA : Ushingiye kuri iri somo wumva ari iyihe mpano yawe ya mbere ?

Ni he kandi ni gute ushobora kuyikoresha neza cyane ?

Inyigisho ya
Dr John C.Maxwell