Mbese wavutse ubwa kabiri koko cyangwa warabatijwe gusa?

Abantu benshi bitiranya umubatizo no kuvuka ubwa 2 ariko sibyo kuko nta muhango n’umwe mu isi wahesha umuntu kuvuka ubwa 2. (kubatizwa, gukomezwa, etc…)
Ikindi bamwe bibwira ko umubatizo ukuraho ibyaha (harimo n’icy’inkomoko) ariko Petero yabwiye itorero ko ari isezerano ku mana ry’umutima uticira urubanza (umutima wababariwe utiyiziho icyaha) 1Petero3:21. Bityo nk’uko Yesu yabatijwe nta cyaha iyo bigenze neza habatizwa umuntu wamaze gukurwaho ibyaha kubwo kwihana guhesha no kumva ukizera.

1. Kuvuka ubwa 2

Ijambo ry’Imana ritugaragariza ko iyo umuntu yizeye Yesu bimuhesha kwihana bityo akavuka ubwa 2, (Yohani1:12) uku kwizera duhabwa no kumva ijambo ry’Imana niko shingiro ry’ubukristo kandi niko kuvuka ubwa kuko Yesu atangira kwima muri wowe akagushoboza gukora ibihuye n’ubushake bwe.

Nyuma yo kwizera ko nta handi agakiza kabonerwa uretse muri Kristo Yesu, kandi ko ahindutse umwami w’ubuzima bwacu, hari intambwe ikurikira Yesu yasabye abigishwa gufasha uwizeye gutera yitwa kubatizwa.

2. KUBATIZWA.

DORE UKO UMWANDITSI WA BIBIRIYA NTAGATIFU ASOBANURA UMUBATIZO KURI PAGE 1980 Aho asobanura ijambo TWAHAMBANYWE riri mu Abanyaroma 6,4.

Abakristo b’ikubitiro bavugaga kubatizwa mu izina rya Kristu (Intu2,38). KUBATIZWA bivuga kwinika. Ubatizwa yajyaga mu mazi bakamwinikamo akabona kuburuka. Uwo muhango ukerekana icyo Imana iba iwukoresha mu mutima w’ubatizwa: nka Kristu ku musaraba, umunyabyaha aba apfuye ku kitwa icyaha cyose, agahambanwa na Kristu kugira ngo hamwe nawe azukire kubaho mu buzima bushya ari ikiremwa gishya (2Kor5,17) ari umuntu mushya (Ef2,15)

Bityo rero, iyo byagenze neza habatizwa umuntu wihannye udafite icyaha nk’uko Yesu nawe yabatijwe atagira icyaha, noneho kuri twebwe abizera ni umuhango wo guhamiriza Imana n’itorero n’isi ndetse na Satani ko:

1. NABAMBANYWE NA KRISTO

Iri jambo ryavuzwe na Paul yerekana ko atakiriho kubwe agira ati: “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara sijye uriho ahubwo ni Kristo uriho muri jye, ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri mbikoreshwa no kwizera umwana w’Imana wankunze akanyitangira. (Abagaratiya2:20) yongeye kwerekana umumaro wo kubambanwa na Yesu ko kubwo kwakira Yesu yahawe ubushobozi bwo kunesha isi. (Ariko njyeweho sinkiratana ikindi, kereka umusaraba w’umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe. (Abagalatiya6:14)
Niko natwe iyo dukijijwe neza duhamiriza bose ko twamaze guhinduka kandi ko isi itagifite ubushobozi bwo kudutwaza igitugu kuko tutakiriho ahubwo hariho Kristo muri twe, bityo tukagira ubutware bwo kurobanura ibikwiriye muri byinshi itanga.

2. NAHAMBANYWE (NAPFANYE) NA KRISTO

Nk’uko mu buzima busanzwe hahambwa umuntu wapfuye, niko n’umukristo ahamiriza Imana n’abantu ko yapfanye na Kristo, uyu muntu aba yemeje ko atazongera kubaho ubuzima bw’ibyaha. Kuko nk’uko umuntu wapfuye mu buzima busanzwe utakongera kumubona cyangwa kumubaririza niko uba uhamirije abantu ko utazongera kubarizwa mu isi y’ibyaha.

Natwe kubwo kuvuka ubwa kabiri twahawe imbabazi z’ibyaha twakoze mbere ariko duhererwa muri Kristo imbaraga zo kunesha ibyaha ngo dukomeze kubaho ubuzima bwo kwera.

3. NAZUKANYE NA KRISTO

Kolosayi3:1 Ni uko rero niba mwarazukanye na Kristo mujye mutekereza ibiri hejuru aho Kristo ari.

Kuzukana na Kristo bivuze gutangira kubaho ubuzima Yesu Kristo ashaka ugahindura imitekerereze kugera ku rwego rwo gutekereza nka Kristo nk’uko Pawulo yandikiye Abakorinto mu rwandiko rwe rwa mbere agira ati: “Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Ariko twebweho dufite gutekereza kwa Kristo.” (1Abakorinto2:16)

Umukristo wakijijwe aharanira kubaho ubuzima bukwiriye abana b’ubwami, nk’uko umuntu ugiye guhagararira igihugu mu kindi agomba kwerekana ubwiza bw’igihugu cye, ni ko Umukristo agomba kwerekana ubwiza bw’ijuru mu magambo mu bikorwa no mu mico ye mu isi.

Ukwiye rero kwisuzuma kuko bagaragara neza ko umuntu ashobora kubatizwa atavutse ubwa 2 bikerekanwa no kudashobora kwera imbuto z’Umwuka no kugendera ku mabwiriza yawo kuko atabyawe nawo .
Murakoze

Théophile DUSABEYEZU.