Mbese wahitamo gutana n’uwo mwashakanye cyangwa kubirwanya?Hitamo neza!

Muri iki gihe usanga mu ngo nyinshi z’abashakanye harangwa bomboribombori,akenshi ziterwa nuko umwe aba yananiwe kwihanganira ingeso runaka za mugenzi we atari asanzwe amuziho mbere y’uko barushinga.Uko abashakanye bitwara mu bibazo nk’ibi kuratandukanye bitewe n’ubushishozi cyangwa kwihangana kwa buri muntu.None se wowe mu gihe uhuye n’ingorane mu rushako,wahitamo gutana n’uwo mwashakanye cyangwa washaka izindi nzira zo kugarura ubumwe na we?

Ndagira ngo ngufashishe ubuhamya bw’uyu mugore.

Atangira agira ati “ hari mu mwaka wa 2006,bajyaga bambwira ko mu rushako habamo ibibazo simbyemere,nyamara....

Umugabo twashakanye twamenyaniye mu kigo cy’ishuri ryisumbuye.Twabanje gukundana mbere cyane mbere y’uko dufata umwanzuro wo kurushinga.Yabanje kuntangaza cyane kuko ku ishuri yasomaga Bibiliya cyane kandi ubona ko afite kwizera gukomeye.Yasaga n’ufitanye n’Imana ubumwe bukomeye asa n’uwayirunduriyemo.Ku rurwanjye ruhande nanjye nakundaga Imana kandi nkagerageza kugirana ubumwe na yo.Narasengaga ngasoma Bibiliya ndasiba kandi rimwe na rimwe twarafatanyaga

Tumaze gushakana ubuzima bwacu bqwari buteye isoni.Hanze abantu baradutangariraga bibwira ko dukundana cyane nyamara mu rugo si ko byari bimeze kuko twari tubanye tutabanye kandi buri wese agafata mugenzi we nka nyirabayazana w’amakimbirane twari dufitanye.Buri wese yakoraga icyo ashatse.Twese twakoraga imirimo y’Imana mu rusengero.

Umunsi umwe nabashije gutahura ko umugabo wanjye yari afite inshuti zo kuri interineti,tubiganiraho nyuma ntekereza ko ari ibintu byoroheje bizarangira...Muri icyo gihe ni bwo umwana wacu wa kabiri yavutse.Nahoraga mpugijwe no kurera izo ndahekana zanjye,bityo sinaba nkibona umwanya uhagije wo kwita ku mugabo wanjye,nsa n’umushyize ku ruhande ndetse n’imibonano mpuzabitsina ntiyari ikinshishikaje...Mu gihe nibwiraga ko ibintu bigenda neza n’umugabo akabinyizeza ambeshya, natahuye ko asigaye anca inyuma.

Nyuma y’imyaka 7 dushakanye,ubuzima bwanjye bwabaye bubi.Numvise ncitse intege,ntaye umutwe,nkutse umutima...Kuri jye hari ibintu bibiri byashobokaga! Nashatse guhitamyo igisubizo cyoroshye nyamara kizangiza ubuhamya bwanjye kandi bigasa nk’aho ishyano riguye mu rushako rwacu,mu nshuti no mu Itorero.Ku rundi ruhande numvaga numvaga namubabarira usibye ko bitari byoroshye.Iyo niyo nzira nahisemo kugira ngo ndebe ko natarura umugabo wanjye wari warabaswe n’ubusambanyi nkamufasha kugaruka mu buzima bwubaha Imana mwereka urukundo kurushaho.

Ntibyanyoroheye na gato,kuko ntabashaga kubyubahiriza buri munsi,ndetse rimwe na rimwe natekerezaga ko nahisemo nabi.Ariko nibutse ko aho nshobora gukura imbaraga mu gosoma Bibiliya no gusenga,maze Imana no yo iranyumvira iramfasha!Nubwo inshuro nyinshi nabaga narakariye umugabo wanjye,numvaga ndashaka icyantandukanya n’Imana.Numvaga nkeneye umuntu tuganira kuko umugabo atabonaga ibintu kimwe nanjye.

Umwe mu nshuti z’umuryango yatubereye umujyanama adufasha kongera kwiyubaka nubwo bitahise bitungana nk’uko twabyifuzaga.Yatubereye umuhuza n’umutabazi kuko twe ubwacu twari twarabuze uko twabiganiraho.Yaduharuriye inzira dukomeza kuyigendamo none ubu dushobora kuganira ku bibazo byacu nubwo yaba adahari,nta wurakaranije na mugenzi we.
Umugabo wanjye yiyemeje kureka ingeso y’ubusambanyi.Ntibyamworoheye kuko mu minsi ya mbere ibishuko byari byinshi,uko bukeye n’uko bwije akagenda abyirengagiza,ubu twizeye ko bidakanganye kandi dukomeje kuba maso!

Ku ruhande rwajye byabaye ngombwa ko nongera kumugirira icyizere,buhorobuhoro mbasha kubigeraho.Nongeye gutera indi ntambwe yo kwigarurira icyizere numva ko kuba umugabo wanjye yarancaga inyuma byaterwaga n’ikibazo yari afite atari uko nari mubi.Uwo mujyanama wacu yarankomezaga akansaba gufata icyitegererezo ku mugore uvugwa mu gitabo cy’imigani 31.10.Hagira hati “ umugore w’imico myiza ni nde wamubona?Arusha cyane rwose marijani igiciro”.

Nyuma y’umwaka wose adufasha yaradusize atubwira ko uruhare rusigaye ari urwacu,amahirwe ni uko hari imishinga twajyaga duhuriramo bityo tukongera kuvugana.Dutumbiriye inyungu ziva mu rukundo ntitwitaye ku mababa yapfutse turi mu ntambara.Abashakanye bose bagerwaho n’ibigeragezo isi itugerageza ariko ku bw’imbaraga Imana yaduhaye twahawe umugisha binyuze mu byo twanyuzemo,imibabaro yacu idutera gukomeza imbere.

Ubu noneho dufite urushako rushimishije,ubumwe butajenjetse nubwo hari utuntu duto duto dushaka kutwibutsa ibyabaye,buri wese ashishikajwe no gushaka icyateza urugo rwacu imbere.Ariko ikinejeje kuruta ibindi ni uko buri wese yagarukiye Imana,none turi kubona urukundo rukomeye Imana ikunda abana bayo.Ndashimira Imana ko yemeye ko ibyo byose bimbaho kandi ko yahumuye amaso yanjye nkabasha kureba ibyo ntashoboraga kubona mbere,ubu nkomeye mu kwizera.

Sinshatse kubabwira ko ari ihame kubanza guca mu bibazo ngo ubone kugira urushako rwiza kandi rufite imbaraga,ahubwo ndashaka kubabwira ko hamwe n’imbaraga z’Imana tubasha gukuraho ibimeze nk’imisozi.

Imana ibubake.