Mbese wabyawe ubwa kabiri?

Ni ukuri , nu ukuri ndakubwira y’uko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana, Nikodemu aramubaza ati mbese umuntu yabasha ate kubyarwa kandi akuze? (Yohana 3:3-5)
Iyo uvuze kubyarwa ubwa kabiri abantu bashobora kumva ibintu bitandukanye. Aha ndashaka kuvuga ko bashobora no kubyumva nabi bigatuma bashobora no kutabicamo kandi ari umusingi w’ubukristo, bivuga ngo ibyo wakora byose utabanje kubyarwa ubwa kabiri nta mumaro biba bifite. Kubyarwa ubwa kabiri ni igikorwa gihindura umuntu mushya akava mu bya kera byose byamutandukanyaga n’Imana akaba icyaremwe gishya agasigara atariwe uriho ahubwo ari kristo uri muri we.

Mbere yo kwinjira neza muri ri jambo no gusobanura kubyarwa ubwa kabiri icyo ari cyo munyemerere mbanze mvuge bimwe mu bintu abantu benshi bakunda kwitiranya no kubyarwa ubwa kabiri;
Icya mbere ni idini cyangwa icyo bamwe bakunda kwita itorero, ushobora no kuvukira mu muryango ukijijwe, aha benshi babyishingikirizaho bagatekereza ko kugira aho usengera hakuranga hari aho bihuriye no kubyarwa ubwa kabiri kuburyo ushobora no kumubaza uti wabyawe ubwa kabiri ati nsengera mugatulika , pentekoti, zayoni, metodiste, abadive se n’ahandi henshi.

Icya kabiri ni imirimo cyangwa se zishobora no kuba inshingano umuntu afite mu murimo w’Imana, aha naho haba impaka nyinshi kuko umuntu atinda mu idini agatekereza ko rizamubyara ubwa kabiri, yabona atanga ibyacumi n’amaturo yitanga bakanamuha inshingano akagira ngo bizamubyara ubwa kabiri, ibi rwose ntibihagije yatarutse umusingi ukomeye cyane.

Icya gatatu ni kubatizwa nk’umuhango w’idini runaka cyangwa se itorero kugira ngo birusheho kumvikana neza, aha naho hibera ibibazo utabara ubaza umuntu uti mbese wabyawe ubwa kabiri ati rwose naranabatijwe maze n’imyaka myinshi mba mu itorero.

Ikindi ni ingeso nziza, kugira ingeso nziza bitandukanye no kubyarwa ubwa kabiri kuko hari abantu baba basanzwe bitonda, bavuga make ushobora kubabona ugatekereza ko babyawe ubwa kabiri. Umuntu yavuga byinshi ibi ni bike muri byo ariko bikomeza gushimangira ko umuntu akwiye kwigenzura akareba niba nta na kimwe muri bi yishingikirizaho agatekereza ko bizamukiza.

Nshuti namwe benedata ntimukirengagize iki gikorwa cy’ingenzi kuko ni umusingi w’ubukristo, dushobora kwirengiza ibintu byinshi mu nzira y’Imana, ariko hari ihame tutagomba kwirengagiza, nta nararibonye yo kubyarwa ubwa kabiri ntidushobora gukizwa no kwinjira mu bwami bw’Imana.

Dusubiye ku magambo twasomye mubyukuri Nikodemu yashoboraga kumenya ibintu byinshi ariko iby’ingenzi ntabimenye, yari umwigisha w’amategeko, umufarisayo akaba umwe mu bayobozi b’idini y’abayuda, wiyirizaga, agasenga kenshi,agatanga ibyacumi ariko Yesu amubwira ko agomba kubyarwa ubwa kabiri. Kubyarwa ubwa kabiri ni igikorwa kidasanzwe, (Yohana 1:12-13), ni uguhinduka guhera mu mutima hanyuma bikagaragara nyuma mu bikorwa no mu myifatire, ni uguhinduka icyaremwe gishya, rero ni itangiriro ry’imibereho mishya igihe umuntu amaze kwakira Yesu.

Gutaruka rero iki gikorwa ukibwira ko ujya mu ijuru ni ukwibeshya, mbega uba umeze nk’umuntu wagiye ahantu agasanga abakozi bakora akinjira mu gikorwa atazi ko babanje kwiyandikisha k’urutonde bajya guhemba nimugoroba batamuhamagara ngo ahembwe kimwe n’abandi bikamubabaza cyane ariko yakoze amakosa yo kutajya kubaza shefu wa eshantiyo ngo abanze amushyire kurutonde.
Imana idufashe tutazabura iby’imirimo twakoze kubera kwibeshya!