Mbese uri umuyobozi mwiza? Dore iminzani 3 wakwipimiraho! - Carey Nieuwhof

Kimwe mu bintu by’ingenzi ugomba kumenya nk’umuyobozi ni ukumenya niba urimo kuyobora neza. Iyo utabizi, birushaho kugushyira mu rujijo. Ubusanzwe, bagenzi bawe bazakubwira uko bakubona cyangwa abandi bakubwire uko bakubona nk’umuyobozi. Ariko hejuru y’ibyo ni iki kizakubwira yuko uri umuyobozi mwiza?

Hari uburyo bworoshye bwo kubipima. Ubwo buryo nta bundi, ni ukwibaza ibibazo 3 byoroshye. Ibi ntibyagufasha kumenya byose kuri wowe, ariko byagufasha kumenya aho wikosora:

Kuki ibi ari ingirakamaro?

Mbona abayobozi benshi batamenya neza uburyo barimo kuyobora. Ibi bigaragarira mu buryo bubiri:

Bayobozi bakabya, bakumva yuko bayobora neza rwose
Hari abandi bayobozi basuzugura uburyo bayobora, bakumva bayobora nabi cyane.

Niba wumva ko urimo gukora neza kurusha uko ukora, ni wowe wa nyuma ugomba kumenya ko ukeneye guhindura. Kandi niba uko witekereza nk’umuyobozi ari ko uri, ufite ubushobozi bukomeye.

Kwisuzuma rero nk’umuyobozi bizaguha ubushobozi bwo kuyoborana umurava wose.

Iminzani 3 wapimiraho ubuyobozi bwiza

Kugira ngo upime ubuyobozi bwawe, gerageza usubize ibi bibazo utabogamye:

1. Mbese hari umuntu ugukurikiye?

Bumwe mu buryo bwiza bwo kumenya niba uri umuyobozi mwiza, ni ukureba mu bitugu byawe ukamenya niba hari ugukurikiye. Niba nta we ugukurikiye (cyangwa niba ari bake), ubwo ntuyoboye. None se uvugishije ukuri, hari ugukurikiye?

2. Ni nde ugukurikiye?

Kugira abagukurikira ni kimwe, ariko ikindi ni ukumenya abagukurikiye abo ari bo. Abayobozi beza bazakurikirwa n’abantu beza.

Abagukurikiye bagaragaza ubuyobozi bwawe ubwo ari bwo.

3. Ukurikiye nde?

Iki noneho si ikibazo cy’uwo ukurikiye, ahubwo ni uwo ukurikiye. Aha simvuga ibyo wumva, ibitabo usoma, cyangwa amanama ujyamo. Uko wakwigira ku bo wumva, ikindi cy’ingenzi ni ukumenya abo mugendana.

Kuri icyo, ibaze uti:
- Ni nde ntindana na we mu buzima?
- Ni nde utuye mu mutima wanjye?
- Ni nde nigiraho?
- Mbese abo ngendana na bo basa n’umuyobozi nshaka kuzaba we mu myaka 5 izaza?
- Mbese abo ngendana na bo bamfasha kuba umuyobozi Imana ishaka ko mba we?

Niba rero ibi bibazo bigutsinze, ugomba guhindura abo ugendana na bo. Shaka abayobozi bashobora kugufasha kumenya ubushobozi wifitemo. Bikore nonaha, kuko atari byiza ko ukomeza gukorera ku gitotsi wakibonye!

Imana iguhe umugisha!