Mbese ubwo itimanye umwana wayo, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ? Ev: Adda-Darlene

Mbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ?( Abaroma 8 : 32)

Mu buzima busanzwe habamo ibyifuzo byinshi bishingiye kubyo umuntu akenera. Akenshi kwihangana biragorana kuko umubiri uba ushaka ko bihita biboneka ako kanya. Umuntu kandi akenera izindi mbaraga ziri hejuru ye ( force surnaturelle), zimufasha kugera kubyo yifuza. Iyo umuntu yamenye Imana yihutira gusenga. Utizera ajya mu bapfumu.
Ikindi kintu kijya kibaho n’uko wa muntu wihutiye gusenga, iyo abonye atinze mu bibazo ashobora kuva mu masengesho akajya kubaza abapfumu cyane ko hasigaye hariho n’ababanza gusenga kugira ngo babwire umuntu ibye.

Bibiliya itubajije ikibazo kitwereka igisubizo cy’ibibazo byacu. Muri kamere y’Imana harimo gutanga, kenshi bibiriya itubwira ko Imana idukunda kandi nta rukundo rutarimo gutanga. Imana yaduhaye urugero rukomeye cyane, iduha umwana wayo w’ikinege kugira ngo dukanguke tubone ko ntacyo twayiburana. Mbese ubwo hari ikindi kintu kirusha agaciro Yesu twahawe ?Imana ntacyo itakora ngo ugubwe neza.

Imana ijya yemera ko tugeragezwa, kandi ijya yemera ko dutegereza ariko ntibivuga ko iba yatwimye ibyo twayisabye. Ahari, uri mu gihe cyo gutegereza. Mbese urihanganye ? Imana yaguhaye ikintu gikomeye, yaguhaye Yesu Kristo. Mbese iyo mpano urayishima ? Ihangane izaguha n’ibindi byose wayisabye. Si umugome ngo ishimishwe no kukubabaza, Yesu yababajwe mu cyimbo cyawe. N’ubwo bwaba ari uburwayi, Bibiriya iravuga ngo imibyimba ye niyo adukirisha. Dufite amahoro muri Kristo Yesu. Uwo n’ubwo yahuye n’imibabaro, n’akaga kenshi, yarapfuye arazuka ubu ni muzima.

Ihangane komeza utegereze uzabona igitangaza. Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza twakoze. Ahari unaniwe hari hasigaye akanya gato ngo usubizwe. Oya komera. Iyaduhaye Yesu ntizabura kumuduhana na bya bindi byose dukeneye kuko itwitaho.

Umukobwa niboneye n’amaso yanjye yategereje ko Imana izamuha umugabo, arategereza agera mu myaka y’ubukure, bagenzi be bakamusanga bati ngwino tukwereke umuvuzi barakuzinze, umukobwa arabyanga kuko yari yiringiye Kristo. Bakomeje kumusanga cyane ngo bamujyane aho hantu ku mupfumu bo bitaga umuvuzi asa n’ubemereye aracogora cyane, ariko Imana ishimwe, amaze gukaraba yiteguye ngo bagende, abihindura ageze mu muryango asohoka arababwira ati ashwi ! nimugende mwenyine, jye ndategereje Yesu azangirira neza.

Umukobwa yarategereje. Ntabwo Yesu yahise amusubiza ako kanya, ariko akavuga ati Yesu ntabwo nzakurekura utangiriye neza. Nyuma Imana yamuhaye umugisha ubu ni umugore arubatse afite aho yita iwe kandi atariyandurishije abapfumu.

Mwene Data, Imana ntinezezwa no kubabaza umuntu ahubwo iba igira ngo izaguhe ibyo usaba wayibonye, nyuma ukazahamya ibyo yagukoreye. Imana igufashe wihangana yaguhaye Yesu, ntiyakwima ibyo bindi ukeneye. Mwizere, azakugirira neza.

Ev. Kiyange Adda- Darlene.