Mbese ubukristo bwawe bwubatse ku muco cyangwa ku ijambo ry’Imana?

Iki ni ikibazo kibajijwe n’umuntu umwe mu gitangazamakuru cya Gikristo kitwa Charisma magazine. Uyu aribaza ikibazo mu rurimi rw’icyongereza kigira kiti ‘’Are you a Biblical Christian or a Cultural Christian?’’ Iki kibazo nicyo nagize ngo tugarukeho mu magambo magufi tugenekereje arakubaza niba uri Umukristo ushingiye kuri Bibiliya cyangwa ku muco.

Uwibaza iki kibazo arabihera ku busesenguzi yakoze nyuma yo kubona umubare w’abakristo urushaho kwiyongera hirya no hino mu bihugu bitandukanye ariko kandi na none kuri we ntabona umusaruro wabyo.

Aha niho ashingira avuga ko ushobora gusanga abantu benshi barabaye abakristo ariko hakaba hari ibindi bintu banze kurekura, bakaba abakristo b’umuco, aho kubaka ku mahame y’ijambo ry’Imana, ari yo Bibiliya.

Ibi yabihereye kuburyo we asanga umubare w’abakristo woyongera nko muri Amerika kurusha mbere aho abasha kumenya cyane amakuru yaho. Nyuma y’ibi akibaza iki kibazo, ‘’Niba itorero rifata igice kinini cy’ubuzima bwacu, kuki bitagira ingaruka kuri sosiyete yacu, bidatanga impinduka igaragara?’’

Ibi bivuze ko ikibabaje ari uko umubare uzamuka, umusaruro ukagabanuka.
Ibi bivuze ko abantu bashaka kujya mu ijuru ariko kandi hakaba hari n’ibindi byinshi bibazengurutse banze gutandukana nabyo, bigatuma aho gushishikazwa no kumenya icyo Imana ivuga mu ijambo ryayo, bishyiriyeho andi mahame bakurikiza, rimwe na rimwe aboroheye kuko ahuje n’irari ryabo.

Mbese umuntu yavuga ko hafi y’inzira ijya mu ijuru, abantu bahaciye akandi kayira gateganye n’inzira ijya mu ijuru, uwababona yakwibeshya ko nabo ari ho bajya kandi si byo. Baje gukizwa bitirirwa Yesu, ariko bakorera abandi bami bo mu isi n’izindi mana, mbese birirwa mu nsengero bagataha iwabo muri kamere basanganywe, muri bya bindi byo mu miryango n’ibindi byinshi bitandukanye ariko byose bigamije kubakamuramo ukubaho kw’Imana mu buzima bwabo.

Nkwifurije kuba umukristo wemera gukurikira Kristo, ugatandukana n’umuco, imiryango n’andi mahame yose, ahubwo ukubaka ku mahame y’ijambo ry’Imana, nibwo uzagera mu ijuru amahoro. Imana idutabare. Amen.