Mbese twibuka ko Kristo yaduhamagariye ku umwe?

Buri gice cyo ku mubiri w’umuntu kirihariye kandi gifitiye umumaro munini cyane umubiri w’umuntu. Kimwe muri ibi bice nticyavaho ngo umubiri wongere kuvuga ko wuzuye, kimwe nuko byose bifitanye icyo bimariranye.

Uku niko Pawulo agereranya abakristo mu itorero, kuko avuga ko itorero ari umubiri wa Kristo, hanyuma abakristo bakaba ingingo zitandukanye. Ibi bishatse kuvuga ko buri wese iyo Imana imuhamagaye, iba ifite umumaro agomba gukora.

Nk’uko nta rugingo ku mubiri rwatuza cyangwa ngo rwishime urundi rurwaye, niko bikwiye no kumera mu itorero ry’Imana, umukristo wagize ikibazo cyari gikwiye kuba umutwaro wa bose, aho kuba inkuru igezweho ya bamwe.

‘’Nk’uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.’’ Abaroma 12:4-5

Intumwa Pawulo araca akarongo k’umumaro w’ubumwe bw’abana b’Imana, no kuba abantu bafite impano zitandukanye, ni ukuvuga kuba abantu bashoboye ibintu bitandukanye bitewe n’uko Imana yabahamagaye. Mu bintu bigora itorero ni ugushyira mu bikorwa iyi mpuguro.

Kubera ukuntu satani azi imbaraga z’abishyize hamwe, agerageza gutanya abantu, bagatangira kurwana hagati yabo aho gusenyera umugozi umwe.

Iyo abantu bashwanye mu itorero baba bateye inkunga satani, kuko umwanya wo gushyira hamnwe ngo barwanye umwanzi abateza gushwana hagati yabo kugira ngo asenye itorero.

Aya magambo Pawulo yayahuguye cyane Itorero ry’Abaroma n’Abakorinto, kubera ibihe yarimo mu bihe bye by’ivugabutumwa, agatangazwa no kubona intambara hagati y’abanyetorero bapfa ibyari bikwiye kubahuza.

Pawulo abahugura ko nubwo ingingo ari nyinshi ariko umubiri ari umwe. ’Ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe.’ 1 Abakorinto 12:20

Ibaze umunsi umutima wavuga ko urambiwe gutera, ukavuga uti ntabwo ibirenge bizi n’icyo mbimariye kubijyanye n’amaraso. Ibihaha bikivumbura, n’izindi nyinshi. Wenda impamvu tuvuze izitagaragara inyuma ni uko hari bantu barwana intambara z’uko ibyo bakora bitagaragara. Bakarwanira ko bajya imbere ngo nabo bimenyekane ko bavunikira itorero, ariko uwakubwira ko ingingo zitagaragara ku mubiri nizo tubuze twese twapfa.

Mbese ko tujya tubona utagira ukuboko, nubo aba ababaye, wabaho utagira umutima? Ntibibaho , ariko se ni nde uwureba ngo amenye ko ubuzima bwose ari wo, iyo uhagaze ubuzima bwose buhagarara.

Ushobora kwiberaho, ukora ntawe ubizi, ariko nyir’itorero, humura arabizi ko ukora kandi azaguhemba ibitangirika. Haranira kutaba umuzi usharira, cyangwa inkomo y’intonganya hagati muri bene So.