Mbese ni iki nakora kikubahisha Imana Data?

Yesu ashimwe bakozi b’Imana, ndagira ngo tuganire ku ijambo ry’Imana, turebera hamwe ikintu cyubahisha Imana mu buzima bwacu hano ku isi. Mbese ni ukubwiriza abantu benshi, amasengesho menshi, indirimbo nyinshi, kwitanga cyane, n’ibindi. Mbese ni iki cyubahisha Data?

Mu butumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na Yohana, handitse amagambo meza cyane agira ati” Ibyo nibyo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.” (Yohana 15:8).

Ikintu gikomeye cyubahisha Data nuko twera imbuto nyinshi. Imbuto nyinshi zigira umumaro mwishi cyane; zibwiriza ubutumwa, zikururira abantu ku gukiranuka, mu mbuto nyinshi habamo intungamwuka nyinshi cyane ari nacyo gituma Yohana yavuze ko icyubahisha Imana ari uko twera imbuto nyinshi, ari nabyo bizerekana ko turi abishishwa ba Yesu.

Ariko rero imbuto z’umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, n’ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda. Ibimezen bityo nta mategeko abihana. (Abagalatiya 5:22-23). Ngizo imbuto Imana idushaka ho kandi ikifuza ko zagumaho ibihe byose ( mu bibazo, mu bisubizo, mu bukire no mu bukene).

Bene data ikibazo gikomeye gihari, hari igihe usanga abantu babona dutoshye (muri make iyo baturebeye mu madini yacu n’amatorero) ariko bakegera ngo basorome imbuto bakazibura bagasanga ari ibibabi gusa.

Abona umutini iruhande rw’inzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati’ Ntukere imbuto iteka ryose. Muri ako kanya uruma (Matayo 21:19). Uyu mutini wabonaga umeze neza pe, disi iyo baturebeye mu madini yacu n’amatorero ubona bimeze neza, ariko umuziro ni ukwera imbuto. Ndashishikariza umuntu wese kwera imbuto, kuko gutoha turatoshye ariko imbuto nazo ni ingenzi. Kuko Yesu naza azaza areba icyo muziranyeho aribyo byubahisha Imana. Ndangije mbifuriza kwera imbuto nyinshi kandi nziza, kugira ngo tuzaraganwe na Kristo.

Imana ibahe umugisha.

Ev. [email protected]