Mbese murumuna wacu tumugire dute ?

Indirimbo ya Salomo 8 :8 « Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere, tuzamugira dute igihe azasabirwa ? ». Ubundi umukobwa ugeze gusabwa ngo ajye kwubaka urugo byanga byakunda agomba kuba afite amabere kubera ko aba agiye ngo azabe umubyeyi azonse ibibondo abiheke, ahekere igihugu.

Abantu bitwa abakijijwe, cyangwa abantu bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo, bitwa umugeni wa Kristo. Yesu Kristo afite ubukwe, kandi n’umugeni arahari ndetse n’inkwano irahari (Amaraso yaviriye i Golgota). Ariko, hari icyo yatumye umugeni we, n’ukujya gushaka abandi bazaza muri ibyo birori bizabera mw’ijuru kandi bambaye icyubahiro cyo kuba umugeni wa Kristo.

Uku tuvuga ubutumwa bwiza dushaka ko waza nawe ukaba umugeni wa Kristo, tukazajyana muri ubwo bukwe.Bibiliya itweretse inzitizi ikomeye, n’uko dufite murumuna wacu utarapfundura amabere. Irabaza ngo uwo tuzamugira dute ighe azasabirwa ? Kuba ahari, arahari. Ni umukobwa rwose nta gushidikanya ariko nta mabere agira ! Iki kimenyetso cyo kubura amabere gisobanurwa nko kubura ukwizera. Umuntu akaba atizera ko Yesu ari umwami, cyangwa abizi ariko abikerensa, ni umuntu wikorera ibyo yishakiye atitaye kw’iherezo rye. Uwo muntu umukwe naza, azamusiga mu mibabaro y ‘iyi si kandi kw’iherezo azaba mu mubabaro w’iteka ryose.

Ndagukangurira gutekereza kw’iherezo ryawe.Iyi si ntabwo tuzayihoramo, ni icumbi. Dusa naho turi mu bukode kandi nta wifuza kuba mu bukode iteka ryose, biragatsindwa.Ko nta kwizera ufite (amabere) ubwo bizamera bite umukwe naza ?Sigaho garukira aho, na biriya bitari byiza wari wagambiriye kujyamo bireke garukira aho nyabuneka utazagwayo.Yesu aragushaka, ashaka ko muzabana iteka munezerewe. Nyabuneka shaka Uwiteka bigishoboka ko abonwa, umwambaze akiri bugufi.

Ihane Wakire Yesu akuyobore.Ni umuyobozi mwiza cyane kandi azaguha amahoro wabuze. Mbese ko agushakaho umugeni, aho uzamuhagarara iruhande utagira amabere ( kwizera) byemerwe? Yewe Imana ibigufashemo murumuna wacu we ! Komera Yesu aragukunda.Niwihana azakujyana mu buruhukiro bw’iteka.N’ubyanga, uzaba mu mubabaro w’iteka. Ni hamwe cyangwa ahandi. Inzira ziri imbere yawe ihitiremo.

Senga uti Mana, mfasha nzagere mu bwami bwawe, amen !