Mbese muri bibiliya aho tubona Satani avuga nabyo ni ijambo ry’Imana?

Ijambo Bibiliya rikomoka ku rindi ry’Ikigiriki riri mu bwinshi “biblia” risobanura ‘ibitabo’. Ntabwo Yesu Kristo n’intumwa ze bigeze barikoresha baganisha ku ‘Byanditswe byera’. Ahubwo ryaba ryaratangiye gukoreshwa nyuma cyane ahagana mu kinyejana cya kane mu kuvuga “Ibyandiswe Byera”. Kuva icyo gihe, mu ruhererekane rw’amateka y’itorero kugeza uyu munsi, iyo uvuze ‘Bibiliya’ ntagushidikanya ko abantu benshi bahita bumva urutonde rw’ibitabo uhereye mu “Itangiriro’ ukageza ku “Byahishuwe” . Bityo muri iyi nyandiko niryo ndibwifashije .

Abantu bamwe bavuga ko Bibiliya atari ‘ijambo ry’Imana’, ahubwo ‘irimo ijambo ry’Imana’. Ngo kuko ibirimo atari amagambo yagiye ava mu kanwa k’Imana gusa, ahubwo usangamo naho Satani yagiye avuga (Mat.4), ndetse n’abantu. Mbese kuvuga ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana bishatse kuvuga iki? Dufatiye urugero ku ntumwa Pawulo ahamya ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Tim.3:16). Aha yaganishaga ku Isezerano rya Kera, dore ko ibitabo by’Isezerano Rishya byari birimo byandikwa bitarakusanyirizwa hamwe. Ntabwo aha rero yashakaga gushishikariza Timoteyo kurobanuramo amagambo amwe gusa (aho Imana ivuga), ahubwo yamwumvishaga umumaro wibikubiyemo byose uko byakabaye.

Kuba Bibiliya ari ijambo ry’Imana ntibisobanura ko tuzasanga ari Imana yonyine ivuga. Ahubwo bishatse kuvuga ko ibikubiyemo byose, Imana ariyo yashimye ko byandikwa. Mu yandi magambo, nibyo Imana yemeye ko duhishurirwa. None se ikiganiro hagati y’Imana na Satani, ubwo Imana yamuratiraga umukiranutsi wayo Yobu, twari kubibwirwa na nde ( Yobu 1)? Ko nta muntu wari uhari? Imana yo ubwayo niyo yaduhaye ayo makuru ikoresheje umwanditsi .Petero ahamya ko abanditsi ba Bibiliya batandikaga ibyo bishakiye , ko ahubwo basunikwaga n’Umwuka Wera (2 Pet.1:19-21). Nubwo bamwe muri bo batari bazi ko ibyo bandika bizakusanyirizwa hamwe ngo bijye bifasha abemera Imana; Umwuka Wera yabaga ari kureberera icyo gikorwa. Muri Bibiliya rero uzasangamo aho Imana ubwayo ivuga (Itang. 1:6), aho itegeka abakozi bayo kwandika (Kuva 34:27; Yer.30:2, 31:33), ingero z’abantu bagiye baba ibyitegererezo ( Dan 6), intege nke z’abantu (Itang.20), abantu bagiye bitwara nabi n’ibindi (Abac.16). Ibi ariko ntibyambura Bibiliya ubutware bwo kuba ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye.

Mu gusoza, reka nibutse abasomyi ko uburyo dufatamo Bibiliya bigira ingaruka zikomeye ku myizerere yacu. Biragoye ko umuntu ufata Bibiliya nk’inkuru zahimbwe n’abantu yakubaha ibirimo. Nibyo koko yanditswe n’abantu, mu ndimi zizwi zavugwaga n’abantu; nyamara ntabwo ari ubushake bw’abanditsi. Ahubwo ibirimo ni umugambi w’Imana mu buryo bwuzuye.

Umuvugabutumwa w’Umunyamerika witwa Dwight Lyman Moody yigeze agira ati, “ Kenshi iyo dusenga tuba turi kubwira Imana, ariko iyo dusoma Bibiliya tuba turi kumva icyo Imana ivuga.” Hari uburyo bwinshi Imana yagiye ivuganiramo n’abantu, Bibiliya rero ni uburyo ntashidikanywaho bwo kumva ijwi ry’Imana no kumenya ubushake bwayo. Ibi ntibisaba kuba ufite impano runaka yihariye, icyangomwa ni ukugira umwete wo kuyisoma uri mu mwuka wo gusenga , kugira ngo Umwuka Wera agufashe gusobanukirwa.

Imana ibahe umugisha!

Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.” (Yoh.8:31-32)

Ange Victor UWIMANA,
Phone: (+250)788552883, (+250)725151463
Email: uwimana.ange@gmail.com