Mbese mukristo uracyari umunyu w’isi?

Yesu ashimwe benedata, nshimiye Imana uyu mwanya impaye ngo tuganire ijambo ry’Imana. Sinza gutinda cyane nifuje ko tuganira ku ijambo riheruka kumfasha no kunyibutsa uwo nkwiye kuba we nk’umukristo mu gihe mfite muri iyi si.

Dusome ijambo ry’Imana: ‘’Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Ntacyo uba ukimaze keretse kujugugunywa hanze abantu bakawukandagira.’’ Matayo 5:13

Aya ni amwe magambo Yesu ubwe yivugiye arimo yigisha. Yesu avuga iby’itorero (umukristo) hari ibintu yagiye arigereranya birimo nk’itabaza, umucyo n’ibindi byiza n’aha twasomye yarigereranyije n’umunyu.

Ubusanzwe umunyu ufite akamaro kenshi ku buryo abantu bazima hafi ya bose barawurya, icyakora hari abatawurya bitewe n’impamvu runaka ariko inyinshi si nziza.

Umunyu utuma ibiryo biryoha, mbese hari ibiryo urya umunyu utarimo ukajya wumva ntiwamenya ari ibiki, no gutandukanya ubwoko bw’ibiryo byakugora, nta cyanga, nta buryohe.

Ikindi umunyu urinda amwe mu mafunguro kubora.

Mu by’ukuri tutagiye muri byinshi utwo ni duke cyane ku byerekeranye n’umunyu, none Yesu ati ‘’muri umunyu w’isi’’ bivuze ngo isi ifite ibintu byinshi biyibihije, nubwo irimo gutera imbere mu bigaragara ariko irabishye pe! abantu bayibayemo bashinyirije, mbese bafatanyije amenyo ariko bakeneye njye nawe twamenye Kristo ngo tubafashe kuyibamo baryohewe.

Murabizi ko umunyu utagombera ubwinshi, ntabwo ubwinshi bw’abakora ibyaha, bw’ababihiwe n’isi bugombera imibare nk’iyo ngo baryoherwe, oya, wowe ubwawe aho uri mu kazi, mu rugo, muri karitsiye waharyoshya nk’uko umunyu umwe mu kiganza waryoshya isafuriya y’ibyo kurya, bigahindura uburyohe, hakumvikana icyanga, niko aho utuye haboneka impinduka nziza kubera Kristo uri muri wowe.

Ikindi abantu benshi babuze umunyu (itorero), muri bo haboreramo byinshi mu buzima bwabo busanzwe no mu buryo bw’umwuka, Icyampa tukongera kwibuka ko turi umunyu w’isi.
Imana iduhe imbaraga tugire umumaro mu gihe cyacu. Amen

[email protected]