Mbese kuzura Umwuka Wera bimaze iki?

Ibyakozwe 2: 12-15. Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati:” mbese ibi ni ibiki? Abandi barabanegura bati basinze ihira………aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi.”

Umuhanuzi Yoweli yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka,Imana izasuka umwuka wayo abakobwa n’abahungu bagahanura bakerekwa, abakambwe bakarota. Ibyo byahanuwe mbere yuko Kristo aza. Yohana umubatiza aje, yabwiye abantu ko inyuma ye hazaza undi umurusha ubushobozi uzabatirisha abantu umwuka n’umuriro. Uwo ni Yesu Kristo.

Yesu amaze kubona ko igihe cye kigeze, yabwiye abigishwa be ko atazabasiga nk’imfubyi ati ahubwo nzabohereza umufasha. Yabivugaga yerekeje ku Mwuka Wera.Urebye hariya mu byakozwe n’intumwa, ubona ko ibyo Yesu yasezeranije intumwa yabisohoje.

Bibiriya iravuga ngo umunsi wa Pantekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko umuriri ubatungura uvuye mw’ijuru umeze nk’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo, bose buzuzwa Umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi nkuko umwuka yabahaye kuzivuga.

Hari ku munsi wa Pentekote, igihe i Yerusalemu hari hari abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye baje mu minsi mikuru y’umuganura. Bumvise urusaku barahurura bajya kureba ibyabaye. Barabazanya bati ibi ni ibiki?Bibayobeye bati basinze.

Kuzura Umwuka Wera ntabwo ari ibintu byabaye kera bikarangirira aho, oya. Na n’ubu abantu baracyahabwa izo mbaraga bakavuga mu ndimi nshya. Ntabwo ari ishuri ngo abantu bajye kubyiga, oya. Iyo umuntu yakiriye Yesu nk’umwami w’ubugingo bwe, aba afite uburenganzira bwo kwakira izo mbaraga z’Umwuka Wera. Si ibintu upangira umunsi uti tuzuzura Umwuka Wera kuwa gatanu ngo urarike abantu bazabe bahari, oya ahubwo urasenga ugategereza igihe utazi ukumva za mbaraga ziraje. Urabimenya kuko ari imbaraga zidasanzwe. Hari igihe haza imbaraga gusa, cyangwa bikazana no kuvuga ku ndimi.

Mbese kwuzura Umwuka Wera bimaze iki?

Yesu amaze gusezera ku ntumwa asubiye mw’ijuru, basigaye i Yerusalemu bikingiranye mu nzu kubwo gutinya Abayuda. Aho niho imbaraga zabasanze ubwoba burashira, Petero arahaguruka arahamya ati ntabwo twasinze kuko ubu ari sa tatu za mu gitondo. Ashira ubwoba ati ibi bikozwe na Yesu wa wundi mwishe mukamubabamba.Ubwoba burashira arahamya hihana abantu 3000.

Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera aratinyuka, ashira amanga agahamya kugira neza kw’Imana.

Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera, aba afite umufasha wa bugufi umufasha mu gusenga, akihangana cyane kurushaho.

Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera, ntibipfa kumworohera kwihakana Yesu nubwo haba mu gihe cy’itotezwa ry’aba Kristo.

Za mbaraga za Pentekote ziracyariho na bugingo nubu. Shaka izo mbaraga uhore wuzuye Umwuka Wera bizagufasha mu gihe kigoye. Ni imbaraga zihanganisha ugakomera mu gihe abandi bananiwe kandi izo mbaraga zigendana n’urukundo. Ndakurarikira gushaka izo mbaraga, ni ubuntu kuri bose bazishaka. Egera Imana uzisabe urazihabwa, Imana igufashe cyane.