Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 9)

“Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy’imbeho, kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by’imihemba. Yibohera ibirago by’ibisuna, imyambaro ye ni imyenda y’ibitare byiza n’imihengeri” Imigani 31:21-22.

Byashoboka yuko uri kimwe nanjye. Jyewe meze ho hato nk’inkoko iri mu magi! Kurinda umuryango wanjye n’abanjye ni kimwe mu bintu nshyira imbere.

Kurinda abanjye ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye, nkirinda yuko hari icyo bakena, nkakora ku buryo bahora banezerewe. Sinshobora kunezerwa mu gihe nzi yuko hariho umwe mu banjye utanezerewe!

Mpora nshaka ko umuryango wanjye ubaho neza.
Nkunda gukora ku buryo abo mu rugo banezerwa, umuntu wese akanyisangaho.

Mbega ukuntu ari byiza gukora inama z’imiryango n’incuti mu cyi! Biba ari ibihe byiza cyane by’umunezero no gusabana. Mu gihe cy’ubukonje, ni ngombwa kwita ku bashyitsi n’ubwo haba hariho ubukonje n’ibihe bibi, ariko na none biba ari ibihe byiza byo gusabana.

Nkunda urugo rwanjye, kandi sinakwemerera umuntu wese kuza kurwangiza! Buri munsi nsenga Imana ngo irinde abanjye n’umuryangoi wanjye. Kuko hatabaye Imana, umuryango wanjye wahinduka nk’inkono irimo ubusa kandi ishyushye, n’abanjye bagakubitika.

Kuboneka kw’Imana mu mitima yacu ni cyo kitwemeza yuko imiryango yacu ifite ubuzima, ni na yo soko y’umunezero mu muryango.

Umusaraba na wo ufite umwanya mu miryango myinshi ya Gikristo, kuko ari ikimenyetso cy’igitambo cy’Umwami wacu. Ni ikimenyetso gikomeye abatari Abakristo badakunda kureba rimwe na rimwe, ariko na none ni ikimenyetso cy’ubwenge gituma twubaha.

Kurindwa no kubaha biragendana cyane, kandi iyo tutarangaye ku bijyanye no kurinda imiryango yacu nk’uko umugore mwiza agenza (Imigani 31) tubasha kuba maso tukirinda ubwacu, kugira ngo incuti n’imiryango yacu birindwe kandi byubahwe.

Eveline Simonnet