Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? – Igice cya 7

«Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro, kandi nijoro itabaza rye ntirizima» Imigani 31 : 18 -

Ni gute wagira uruhare mu iterambere ry’urugo rwawe? Ku mugore wirirwa mu rugo, biragoye ko yakongera ubutunzi mu rugo; ariko ku mugore ukorera hanze y’urugo birashoboka, kuko azana umushahara, agafatanya n’umugabo guteza imbere urugo.

Ariko hari uburyo bwinshi umugore yagira uruhare mu iterambere ry’urugo. Iyo nafataga uburoso nkasiga irangi ku nzugi n’amadirishya, byatumaga amafaranga yagombaga gusohoka agabanuka kuko niba twagombaga gushaka umukozi udusigira irangi, byashoboraga kuduhenda.

Ikindi, kugira akamenyero ko kwikoresha bizana inyungu! Iyo nazingaga imyenda y’abana nayitera ipasi, nasohoraga amafaranga make nashoboraga gukoresha ibindi mu rugo.

Noneho iyo najyaga gusoroma imboga mu murima…, ntitwabashaga gukena kuko twasoromaga imboga, ntibibe ngombwa ko tuzigura.

Gusana ibikoresho byangiritse na bwo ni uburyo bwo gukoresha neza amafaranga mu rugo, kuko iyo bisanwe neza byongera gukora igihe kirekire ntibibe bikiri ngombwa kugura ibishya.

Kwitekera no kuba mason go ibintu bidasesagurwa na cyo ni ikintu cyiza: kumenya gukoresha ibyasigaye bifasha kutamena ibyo kurya.

Dushobora kandi no gutoza abana bacu gukoresha neza umutungo kamere, gukoresha neza amazi, umuriro, kugira ngo umuryango wose ugire uruhare mu micungire y’umutungo w’urugo. Iyo umuntu yoze neza amazi ntiyidumbaguze, facture y’amazi iragabanuka!

Iyo tujimije amatara kandi tukagabanya gushyushya ibyo tudakeneye, umuriro twakoreshaga uzagabanuka maze facture ibe nto. Niba rero dukunda gukora ingendo ni akarusho! Ni byiza kugabanya gufata taxi voiture. Ibi bizatuma amaguru yacu ananuka, n’umufuka ubemo amafaranga!

Byashoboka ko ako kamenyero kose katagabanya amafaranga yagombaga gukoreshwa mu rugo, ariko bigabanya umutwaro, kandi na byo ni byiza! Baca umugani ngo ako uzigamye ntikaba gato «Il n’y a pas de petites économies» !

Eveline Simonnet