Mbese izina ryanjye ryanditse mu gitabo cy’ubugingo?

“Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru” Luka 10:20
Aya magambo yavuzwe na Yesu ubwe, ayabwira intumwa ze ubwo zari zimugarutseho zivuye mu butumwa yari yarazoherejemo.

Zigarutse ngo zaje zishimye cyane zivuga ziti : “Databuja, abadayimoni nabo baratwumvira mu izina ryawe” Luka 10:17 . Nibwo Yesu yababwiraga ati, aho kwishimira ko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru, kuko yari aziko aribyo bifite agaciro, cyangwa se by’ibanze! Amen
“Mbona abapfuye abakomeye n’aboroheje, bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa, kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, aricyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze” Ibyahishuwe 20:12
“Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.” Ibyahishuwe 20: 15

Iyo usomye aya magambo yo mu Ibyahishuriwe Yohana , uhita wumva neza impamvu Yesu avugana n’abigishwa be , yahaye agaciro ikintu cyo kuba bakwishimira ko amazina yabo yakwandikwa mu ijuru.
Hari indirimbo Chorale Hoziana ijya iririmba ivuga ngo “ Mbese izina ryanjye ryanditse mu gitabo? Mwami Yesu icyo nicyo nifuza kumenya, kugirango menye uko nkwiriye kwifata, hato ntazavaho nibeshya ubugingo!” Imana idutabare.

Hari igitabo cy’ubugingo : Iki gitabo umuntu acyandikwamo umunsi yihannye, akemera guca bugufi , akabwira Yesu ko yakoze ibyaha byinshi, ko yamubabaje, noneho akamubwira ko akeneye ko yamubabarira akamwinjiza mu mubare w’abaragwa b’igihugu cy’ijuru. Mbese ni nko kwemererwa ubwenegihugu cyo mu ijuru, nkuko mu isi habaho igitabo cy’irangamimerere bandikishamo umwana wavutse, niko no mu ijuru uwavutse ubwa kabiri yandikwa mu gitabo.

Hari igitabo cy’imirimo: Iyo umuntu yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza atangira gukora imirimo yose myiza. Iyo mirimo myiza yandikwa mu gitabo cy’imirimo maze ubwo Umwami azaba aje gutanga ingororano ngo azifashisha ibyanditse muri ibyo bitabo nkuko twabisomye mu gitabo cy’ibyahishuwe.

Ikintu cyantangaje kikanambabaza, nuko bishoboka ko umuntu wanditswe ashobora no guhanagurwa mu gitabo, niba ari blanco bakoresha sinzi niba ari ikaramu itukura simbizi ariko muri aya magambo birasobanutse :

“Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, ibyaba byiza byaba byiza, ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse”. Uwiteka abwira Mose ati : “ Uncumuyeho wese niwe nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye” Kuva 32:32-33
Mbese aho wibutse kwandikisha izina ryawe mu gitabo cy’ubugingo, cyangwa wihutiye gukora imirimo myiza utarabanza kwiyandikisha! Umuntu arabanza akimenyekanisha, ijuru rikamumenya! Umwami adusure!

Ese ntiwaba ukigendera ko kera wigeze kwiyandikisha, nyamara bitewe nukuntu wacumuye ku Uwiteka , izina ryawe rikaba ritakiri mu gitabo ryarahanaguwe! Baza umutima wawe urakubwira!
Ibihe byiza. Yesu adusure