Mbese hari aho wumva wahisha Imana?

Mu buzima bw’abantu akenshi bakunda guhisah intege nke zabo mu maso y’abantu, rimwe na rimwe bikavamo kwiyemera kuko ntawe uba ushaka ko bamenya aho agwa cyangwa ananirirwa. Ibi rero iyo umuntu abimenyereye gutya hari ubwo ashaka no guhisha Imana. Bibiliya iravuga ngo umuntu uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa. Imigani 28:13

Iyi nteruro irimo amagambo agera kuri atatu, hari umuntu uhisha ibicumuro bye ngo utazagubwa neza, ni ukuvuga ubika ibyaha bye mu mubiri uzabora, aba yiruhiriza ubusa kuko ntabwo yabasha kugubwa neza. Nibazako umuntu wese yifuza kugubwa neza, Imana rero iragusaba kudahisha ibicumuro byawe.

Ikindi uyu muntu arasabwa kubyatura, akabivuga, akimenyaho intege nke ze hanyuma akazatura kugira ngo ahamirize satani ubimuteza kuko atakiri uwe. Icya gatatu rero ngo akabireka, ni ukuvuga kubyatura gusa ntibihagije, ni byiza ariko Imana igushakaho indi ntambwe ikomeye yo kubireka, ukambara imbaraga zo kubivamo burundu, hanyuma uyu muntu namara gukora ibi byose ngo nibwo azababarirwa, birumvikana no kugubwa neza biri kumwe. Imana idufashe cyane.

Ntabwo Imana idusaba kuyibwiza ukuri kuko itakuzi ahubwo kuba umunyakuri imbere yayo bihesha umuntu gukira, ni inyungu zacu twebwe abantu.

Bibilya itwemeza ko twese dufite kamere y’icyaha dukomora kuri Adamu, biravuga ngo twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana. Abaroma 8:23
Intumwa y’Imana Yohana yanditse ibi: Nituvuga ko nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe 1Yohana 1.8-9

Kuba umunyakuri imbere y’Imana ntako bisa n’ubusanzwe Imana ireba mu mutima ibasha kureba ahiherereye aho abandi bantu batabona, ushobora kubwira Imana ukayaturira ibyaha byawe nta hantu na hamwe uyikinze, nukuri Imana igira imbabazi n’urukundo ntabwo yabura kukubabarira, ikibazo nuko hari abayitekereza nkaho ari umuntu kuyihisha byoroshye ariko burya irareba.

Kwemera kwirondorera Imana uko uri ufite intego yo guhinduka nibwo buryo bwiza bwo kugubwa neza, Imana idufashe twese kandi itubashishe gucira bugufi munzi y’Ukuboko kwayo nibwo tuzabona amahoro mu izina rya Yesu, Amen.