Mbese gusenga umuntu ahagurutse mu rugo cyangwa ahageze ni ngombwa?

Dusome mu gitabo cyo Kubara 10: 35-36.
Uko iyo sanduka yahagurukaga Mose yaravugaga ati:“ Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge“. Yahagarara akavuga ati: „Uwiteka garukira inzovu z’ibihumbi by’abisiraheri.“

Muri iki gihe mu rugendo, abisiraheri bari bafite umuyobozi witwaga Mose.Uwo niwe Imana yari yarahaye ubushobozi bwo kuyobora, ikajya ivugana nawe uko urugendo rumeze nicyo bagomba gukora. Imana imaze gushima kubana nabo yategetse Mose kwubaka ihema ry’ibonaniro ndetse n’isanduka y’uwiteka.Iyo sanduka yajyaga imbere yabo mu rugendo maze bahagarara bakabamba rya hema ry’ibonaniro akaba arimo bashyira isanduka y’uwiteka.

Mose iyo yamenyaga ko bagiye guhaguruka, yabanzaga gusenga kuko yari azi ko mu nzira yabo harimo ababisha, kandi yanagera aho babamba amahema nabwo akumva ko naho bakeneye uburinzi budasanzwe nabwo agasenga. Guhaguruka kwabo yabishyiraga ku Witeka akumva ko ariwe uhagurutse kandi bagera aho bahagarara agasenga ati Uwiteka utugarukire.

Nigeze numva umuntu yitotomba ngo pasiteri abashyiraho amategeko atagira aho yanditse. Ati nk’ibyo byo gusenga buri kanya bituruka he? Ati ntibakajye barushya abantu. Natekereje ko impamvu ya byose ari ukudasoma ijambo ry’Imana.

Ni ngombwa kwiragiza Imana mu gihe uhagurutse mu rugo kuko imbere yawe ntuba uzi imitego ihari. Abanzi tugira mw’isi ni satani n’abadayimoni bahora baduhiga ku manywa na nijoro. Ntuzatangazwe n’uko umunsi wose wakubereye mubi cyangwa se wawuburiyemo umunezero niba utasenze ugihaguruka mu rugo. Niba wowe usinzira satani ntasinzira. Niba wowe unanirwa satani ntananirwa. Niba wowe urambirwa, satani ntarambirwa. Ahora aguteze ikindi gihe. Mu nzira yawe arahari wemere we kwemera gusa iyo twasenze aradutinya ntiyapfa kutwakura. Ariko iyo ubwo burinzi butaturiho bw’amasengesho twabanje imbere mbese twarengerwa n’iki?

Tugeze aho twajyaga cyangwa mu rugo, tuba dukwiye gushima Imana ndetse tukanongera gusaba ubundi burinzi. Kenshi tugeze mu rugo dusanganirwa na byinshi: abana baduhobera, utubazo dutandukanye twabaye tudahari , inkuru ishyushye muri quartier, ibirego by’abakozi, inkuru igezweho kuri television., ibintu nk’ibyo birangaza kwibuka gusenga bigahuriramo bikaba ibyo.

Imana ishaka ko uyiba hafi kandi nta kundi wabigeraho udasenga. Fata umwanya wo gusaba Imana uburinzi kugira ngo ube amahoro kandi iguhe ibyo wayisabye. Twibuke gusenga mbere yo guhaguruka tugira aho tujya, twibuke gushima Imana dutashye tugeze aho tugomba kuruhukira.Uzaba ugize neza nubikora utyo.Mose yarabikoze Imana imunesherez amahanga yari imbere ye. Imana iguhe umugisha.