Mbese dushingiye ku by’Imana yakoze ntitwakwizera ko izakora n’ibisigaye?

Akenshi amateka y’Imana n’ineza yayo tubitindaho cyane iyo tugeze mu bitugerageza bitari bimwe. Ibi tubihamirizwa n’uburyo Imana idutabara mu bihe bikomeye. Ibi ariko ntibibuza ko umuntu ahagarika umutima bikamutera gushidikanya kubera kamere muntu, cyane iyo ahuye n’ibirenze ubushobozi bwe.

Dufatiye urugero kuri Dawidi mu ijambo ry’Imana, igihe bamutera ubwoba ko ntcyo yakora ku gihangange Goliyati cyari cyarahangayikishije ubwoko bw’Abisirayeli, Dawidi yibutse imikorere y’Imana, arambika ubwoba hasi, yirinda kumva ibyo abantu bavuga n’amajwi yabo menshi ahubwo asanga Imana yamugabiza Goliyati.
Dawidi ati ‘’Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo mufilistiya.’’ 1 Samweli 17:37

Icyakora Sawuli amaze kubona kumaramaza kwa Dawidi nibwo yamubwiye ati ‘’ Ngaho genda Uwiteka abane nawe.’’

Ubundi dushingiye ku mateka y’Imana, ibyo yadukijije , imirimo itangaza yakoze, ukuntu yabanye n’abatubanjirije, twayigirira icyizere ko n’ibisigaye izabikora.
Hari umuririmbyi wavuze ngo ‘’Ibyo yakoze nibyo biduha ibyiringiro byuzuye y’uko n’ibisigaye izabikora.’’

Mu buzima busanzwe umuntu ajya gusaba akazi, yagerayo bakamubaza amashuri yize, uburambe afite muri bene ako kazi, aho yakoze n’ibindi. Mbese twe dushingiye ku bikorwa by’Imana ntitwakwizera ko izakora n’ibisigaye?

Imana yatwemereye kuduha imbaraga no kudutabara mu bitugoye biduca intege, iduhamagarira gusa kwihangana kandi twizeye, kuko nubwo yatinda ariko amaherezo izaza.

Kutugirira neza rero si ibyo yiga cyangwa yigana ni ubuzima bwayo, ntabwo yenda kutwigiraho, oya, ifite uburambe mu gukora imirimo ihambaye.
Sara yabaye ingumba, ategereza umwana Imana yabasezeranije bamera nk’abahebye kugeza aho yemerera umugabo we kuryamana n’umuja we w’umunyegiputakazi witwaga Hagari. Itangiriro 16:2, ariko nubwo byagenze gutyo nyuma y’imyaka myinshi Imana yasohoje ibyo yasezeranye.

Nituramuka twiringiye abantu birangira baduhemukiye, nubwo bo batabishaka ariko hari ubwo isi ibatenguha bakaduhemukira, natwe hari igihe twibeshya tukihemukira, ariko Imana ni iyo kwizerwa ibinyejana uko bikurikirana, niyo itanga umunezero wuzuye n’ibyiringiro by’ubuzima. Kuyiringira ntibigira uko bisa.

Bibiliya iravuga ngo ‘’imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura, zihora zunguka uko bukeye. Umurava wawe ni munini.’’ Amaganya ya Yeremiya 3:22-23

Kubera ko Imana ari ukuri, ni iyo kwizerwa, ibyo yavuze no kubikora irabikora. Ni byiza rero kuyishingikirizaho kuko yabasha kuturokora kuko si ibyo yiga, biri mu bushobozi bwayo.

‘’Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira y’uko izakomeza kuturokora.’’ 1 Abakorinto 1:10