Mbese Umukristo yabasha kwinezeza akanubaha Imana?

Mbese umukristo yabaho mu buzima bwo kwinezeza? Kubera iki? Ibintu bifatika nabyo Imana ibitangamo imigisha. Ubwo haba hasigaye uko buri wese yabikoresha, ese isano iri hagati y’umubano umuntu agirana n’Imana no kunezererwa mu byo utunze bihurira he? Ubwo aha haza ikibazo cy’ubuzima bwitwa bworoshye ndetse n’ubundi bwa Gikristo.

Ese ibi byombi kubihuza byakunda? Ibi bituma hari ibyo bamwe bita ibyaha, abandi bakavuga ko nta rubanza bibacira. Nyamara Yesu ni umwe, ntahinduka kandi bose niwe bakorera.

Umuntu wese yifuza kubaho neza, agakoresha ubuzima akibufite, kandi si bibi, ariko ku bakristo bafite imbago kuko kwinezeza kwabo kugomba kuba kutabera inkomyi ubutumwa bwiza.

Ikindi niba iby’ubutunzi bwawe bubereyeho kukunezeza gusa no guhaza irari ryawe ntacyo bimaze mu bwami bw’Imana, ntiwabyita byiza. Ubundi umuntu akwiye no gutekereza gufasha abanyantege nke n’abakene, kuko Yesu yavuze ko ubwo azaba ahemba abakoze neza, azajya yitura abakoreye ibyo nkaho ari we babikoreraga.

Isi ntishobora kwemeza imitima yacu ko duhaze kuko ihora idusaba kugira ibirutaho ibyo dusanganywe.
Pawulo yandikiye Timoteyo ngo ‘’ Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe nabyo.’’ 1Timoteyo 6:8
Aha ibyo kurya bihagarariye ibyifuzo byose by’ibanze by’umuntu, ibijyanye no kwita ku buzima hanyuma ibijyanye n’umubiri w’inyuma nawo ukeneye ibyo kwambara ngo use neza. Ushatse mu biryo washyiraho n’ibinyobwa hanyuma ibyo kwambara ugashyiraho n’aho kuba n’ibindi.

Umukene ibi byose ntabyo afite byose niyo mpamvu Yesu asaba abantu kubigabana nabo.

Ntabwo Imana itubuza gutunga no kwishimira ubuzima yaduhaye ariko nubwo twagira bike bikwiye kuba biduhagije, ikindi, igikomeye n’uburyo tuzabasha kubibamo.

Ijambo ry’Imana ridusaba kubahisha Uwiteka ubutunzi bwacu. Imigani 3:9

Ntabwo ibyo dufite ari ibyo kuduhesha icyubahiro, oya, ni ibyo guhesha Imana icyubahiro. Byashoboka gukora ibituma tunezerwa ariko tugakora byose nk’abakristo. Erega hari ibintu abantu bamenyereye ko ngo ntawabikora ngo anakizwe, ibyo nabyo Imana ishaka ko wabikora ukerekaniramo icyubahiro cyayo.

Igikomeye rero ni umubano uri hagati yawe n’Imana. Erega iyo Umwuka wera atuye muri wowe, akumenyesha ibyo Imana ishima n’ibyo yanga.
Yesu yigisha abigishwa be gusenga yavuzemo gusaba ifunguro rigutunga uyu munsi. Niba dufite ibyo kurya no kwambara biduhagije, dukwiye gushimishwa nabyo, duhesha Imana icyubahiro kuko byose biva mu biganza byayo.
Imana ibahe umugisha!