Mbere y’uko uzasinzira Imana ikeneye umusaruro uturuka mu mpano yaguhaye.

Nk’uko Bibiliya ibigaragaza mu itangiriro 1:26-31,Imana yaremye umuntu ifite umugambi w’uko uwo muntu azayubaha ndetse akagira ubutware n’uruhare rwiza mu kugenga ibituye isi akabitegeka, nyamara n’ubwo abantu bagiye bayigomekaho bagakora icyaha ndetse bikagaragara ko byari kuyirakaza ikabareka, ntago uwo mugambi wayo yigeze iwuhindura, ahubwo yongeyeho irindi sezerano ry’uko uzayikorera azagororerwa bitandukanye akarusho azabana nayo ubuziraherezo.

Bamwe mu bakozi b’Imana batandukanye, bakoresheje igihe cyabo neza mu kuyikorera nayo ubwayo ishima ko baba ikitegererezo cyiza ku bizera,bituma yandikisha amateka yabo mu gitabo cyayo cyera, tukaba rero tubigiraho byinshi byiza, nk’uko tubisoma mu ijambo ry’Imana dusanga mu “Ibyak. 13:36” hagira hati Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mugihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora, wasoma ” 2 Tim 4: 6-8” naho hati kuko njyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye, narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera, ibisigaye mbikiwe ikamba ry’ubugingo, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara sijye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

Aya magambo meza atwereka neza ko Pawulo mugiye cye yabayeho nyuma yo kumenya Imana, yayirunduriyemo neza akayikorera atishushanya, ndetse akageza aho we yihamiriza ko yakoze ibishoboka byose yasabwaga mu gihe cye, Dawidi nawe agaragara nk’umwe mu bantu bitangiye umurimo w’Imana n’imbaraga ze bituma Imana imwishimira.

Mwene data, aba bakozi b’Imana hamwe n’abandi bibiriya ivuga bakoreye Imana nka ba Petero, Yohana, sitefano, Daniel, Tabita n’abandi benshi, iyo urebye buri wese usanga yarakoze ibitandukanye n’iby’undi bitewe n’impano zitandukanye bahawe, nyamara kuko bose Imana yabahamagaye byari ngombwa ko bitanga kugirango buzuzanye,by’umvikane ko rero ubwo igihe cyabo cyageze kikanarangira uyu munsi ni njye nawe dutahiwe.

Igihe kirageze ngo ugende uko imbaraga zawe zingana, ukoreshe impano Imana yaguhaye ,kuko ariyo ishaka ko ukoresha, utitaye kuz’abandi, ahubwo urebe icyo wowe ushoboye yaba munzu yayo, yaba mu murwango ubayemo n’ahandi, wisuzugura impano yawe ngo uyipfobye ushingiye ku marangamutima yawe, Oya Imana iragushaka uko uri, ibuka Dawidi ku rugamba anesha Goliyati yaje yitwaje umuhumetso kuko ariko yari ari, ariko Imana yabanye nawe , ibuka Gideyoni Imana yise umunyambaraga yaneshesheje ibibindi, amakondera n’imuri nyamara kubandi ntawari kubyiyumvisha ko byagira uwo mumaro, nawe rero ya mpano ufite niyo ihishemo umusaruro Imana ikwifuzamo, yemerere we kuyisinziriza kuko Imana ishaka ko yaka, ikayibonamo umusaruro utarasinzira ngo ukurwe mu mubiri, maze nawe Imana n’abantu bajye bayikwibukiraho numara gusinzira.