Mbere y’uko dusoza umwaka w’2016 twibuke icyo twagizwe cyo kubwa Yesu Kristo

Kuri ubu hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo dusoze umwaka w’2016 tunatangira umwaka mushya w’2017. Ubu amashimwe ni menshi mu bantu batandukanye n’ibiterane byo gushima Imana byinshi hirya no hino ku matorero aho dusengera, ariko nanone ni byiza ko tuzirikana abo Kristo yatugize bo kubw’amaraso yatumeneye.

Hari icyo twagizwe cyo tumaze kwizera Kristo:

1. Abana b’Imana: Yesu yaje kudutarura, atwinjiza mu muryango w’abana b’Imana. Adamu na Eva bamaze gucumura, Imana yatakaje urubyaro mu isi, Yesu aza gushakira urubyaro rushya. Abamwizeye bose yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yohana 1:12)

Muri ubu buzima iyo umuntu avukiye mu muryango ahinduka umwe mu bagize urubyaro cyangwa se abana muri wo. Umuntu wese wavutse akabaho muri ubu buzima busanzwe akeneye kuvuka ubwa kabiri, agahinduka icyaremwe gishya, hirya yo kwinjira mu muryango wa se na nyina yabyariwemo ku mubiri, iyo wemeye ukakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, ahita akwinjiza mu muryango w’abana b’Imana isumba byose.

Mu isi umwana uvuka ahantu hakomeye wenda mu kiyobozi, mu bakire n’ahandi hubashywe mu isi, arabigendera, akora uko ashoboye agasa n’iwabo, ntiyicara aho abonye, aririnda ku bwo kurinda izina ry’umuryango we. None twe abahinduwe abana b’Imana kubw’amaraso ya Yesu, dukwiye kwitwara gute? Dukwiye kubigendera kandi tukumva tuguwe neza kuko dufite Umubyeyi mwiza uruta abandi bose, Imana ishimwe.

2. Abaragwa: Bibiliya iravuga ngo ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we. Abaroma 8:17

N’ubusanzwe umwana mu muryango atandukanye n’umukozi kuko umwana aba yumva ari umuragwa ku bya se. Umukozi mu rugo ategereza igihembo cye, iyo atakibonye ntiyakomeza akazi, ndetse kenshi abana mu rugo bafatanya n’abakozi imirimo yo mu rugo, abakozi bagahembwa abana bareba kandi ntibagire ikibazo, ariko twibuke ko ibi bitavuze ko umukozi arusha ubutoni umwana kuri se, oya, umwana aba abizi neza ko ibya se nawe ari ibye.

3. Abami n’abatambyi: Bibiliya igaragaza ko turi abami n’abatambyi (Ibyahishuwe 1:6). Twahinduwe abatambyi ngo dutambire abatari bamenya Kristo, tubasabire nabo bakizwe kandi twemere no gukoreshwa n’Imana ngo tubajyanire ubutumwa bubabatura mu byaha.

Twebwe abakijijwe ntitugikeneye undi mutambyi, Yesu araduhagije yabikoze rimwe natwe tubyungukiramo duhinduka abatambyi, twigerera ku Mana nta yandi mananiza, dupfa kuba tubanye neza na Yesu.

Mbifurije umwaka mushya muhire w’2017 muzirikana icyo twagizwe cyo kubwa Kristo. Imana ibahe umugisha.

[email protected]