Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye.

“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye”. Yohana 14: 27
Amen. Aya magambo yavuzwe na Yesu mu gihe yasezeraga abigishwa be. Kandi yongeraho ngo ntabahaye amahoro nkuko abisi bayatanga!
Buriya amahoro arahenze, kandi nta muntu uyiha ngo bikunde.

Hari ibyo bita “Kwiha amahoro” ariko nyine icyemeza ko ari ukwiha amahoro, nuko ari amahoro y’umwanya muto . Abenshi ngo kugirango bihe amahoro, banywa inzoga nyinshi cyane, ibiyobyabwenge, bakarara bareba amafilime, bagasohokera ahantu kure ha bonyine, bakajya kwoga , bakaryama ku zuba n’ibindi byinshi ariko aho bitandukaniye n’ariya mahoro Yesu yavugaga, nuko iyo icyo gikorwa cyo kwiha amahoro kirangiye , wa muruho wose, na wa mubabaro usanga bikigutegereje aho wabisize ugatangira bwa buzima nubundi wari usanzwemo. Yesu aturengere.

Haleluya. Hari indirimbo ivuga ngo “ Amahoro Yesu aha abantu be , ntagira akagero, ntarondoreka, ngo ajya ahumuriza abayafite kandi utayataye ntiwayakurwaho”. Abandi bakaririmba ngo “ Ngaya amahoro, ni amahoro meza atangwa na Yesu” .

Mbega amahoro Umwami Yesu yaduhaye tumaze kumwizera! Mbega ukuntu tuguwe neza! Mbega ukuntu kubw’ayo mahoro dusinzira nta kibi twikanga, tugaseka tugashira iminkanyari mu maso! Buriya amahoro ni kimwe mu kimenyetso cy’Umwuka Wera uba muri twe, kandi ntitugira amahoro kuko ibyo dukennye byose byabonetse! Reka da! Hari umuririmbya wa 125 mu ndirimbo zo gushimisha, uririmba ngo ubwo Umwami Yesu ankunda ndi amahoro, akongeraho ngo naho haza ibyago byinshi ndi amahoro, Yesu ni Umukiza wanjye ndi amahoro! Ngo no mu byago azaririmba ngo ari amahoro! Amen.

Si ikintu kitoroshye kugishyikira ariko nawe uwakubaza niba ufite amahoro cyangwa utayafite wabimenya! Ariko nta handi aba Atari kwa Yesu.
Umugabo wari warakiriye Yesu Kristo ngo yagiye kubwiriza mugenzi we utari ukijijwe. Uwo mugenzi we ngo yari umukire cyane . Nuko ngo ukijijwe atangira kumubwira ukuntu gukizwa ari byiza, ukuntu Imana igira neza…. Ati ubu undeba maze kwakira Yesu yangiriye neza , ati yampaye abana beza. Wa mukire udakijejwe ngo aramusubiza ati nanjye abana ndabafite ndetse beza bateye imbabazi kuruta bariya bawe. Undi ati Imana yampaye inzu yo kubamo, ati yampaye imodoka . wa mukire ati icyakwereka inzu mfite ureke kariya karuri kawe, ati uwakwereka imodoka za rukururana nyinshi ziva Mombasa n’ahandi mfite.

Ukijijjwe yabuzeho gato agatsindwa, maze ngo Umwuka Wera aramwongorera ngo namubwire ko Yesu yamuhaye amahoro! Amen. Wa mukire ngo yahise amubwira ati aho rwose uranshoboye kuko amahoro yo ntayo mfite! Aba abonye aho ahera amubwira uburyo amahoro azana na Yesu kuko ariwe Mwami w’amahoro.
Akira amahoro mu izina rya Yesu Kristo.