Mba nararabye iyo ntizera ko Uwiteka azangirira neza.

“Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k”Uwiteka mu isi y’ababaho” Zaburi 27: 13
Burya kugeragezwa bibaho kandi ni ibya buri wese, ariko iyo kugeragezwa kugeretseho no kwiheba no kumva ntaho gutabarwa kwaturuka , biba byabaye bibi cyane.

Iyi Zaburi yanditswe na Dawidi yibuka ukuntu Imana yabaye mu ruhande rwe, ukuntu yamurengeye ageze mu kaga, abanzi bagwiriye…. Asanga iyo ataza kwizera ko Imana izamugirira neza, aba yararabye cyangwa se yarageze ahacecekerwa atakiriho.
Muri iyi zaburi hari imirongo igaragazako no mu bibazo yari akomeye, afite kwizera ko Imana iri mu ruhande rwe kandi ko ntacyo yaba Imana itabyemeye : Zaburi 27: 1-13

1. Uwiteka niwe mucyo wanjye n’agakiza kanjye. Nzatinya nde? Zab 27:1
2. Uwiteka niwe gihome gikingira ubugingo bwanjye. Ninde uzampinza umushyitsi? Zab 27:1
3. Naho ingabo zabambira amahema kuntera, umutima wanjye ntuzatinya, naho intambara yambaho, no muri yo nzakomeza umutima. Zab 27:2
4. Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye. Zab 27:5
5.Mu bwihisho bwo mu ihema rye niho azampisha. Zab 27:5b
6. Ubwo data na mama bazandeka. Uwiteka azandarura. Zab 27:10
Imana ishimwe cyane. Hari indirimbo nkunda cyane aho umuririmbyi avuga ngo icyamuha akamenya ko ibye byose Uwiteka abitegekesha ubuntu n’ubugwaneza burutaho.

Mu gihe cyo kugeragezwa, nshoboye kwatura amagambo y’ubutwari nk’aya Dawidi yaturaga, naba narangije gutsinda satani no guhagarara ikigeragezo hejuru. Burya iyo umuntu arwaye agakubitaho no kwiheba , imiti yose naho yaba iremereye ntacyo imumarira ahubwo apfa vuba, ariko urwaranye ikizere , icyo bamuhaye cyose kigira icyo kimumarira.

Ngo ibikeri bibiri byaguye mu mata noneho ngo kimwe kiravuga ngo ndapfuye birarangiye , kandi koko uko cyakabivuze cyarapfuye, nticyarahije n’imigeri, ngo icya kabiri cyo kiravuga ngo sinshobora gupfa ahubwo kirwana kivamo, kirivuruguta kirivuruguta , cyanananirwa kikiyongezamo imbaraga kiti ngomba gusohoka aha hantu, amaherezo ya mata yaje kuvura aza no kuvamo amavuta cya gikeri kirayisiga kinayasohokamo kidapfuye,
Nubwo uri mu bigeragezo ariko humura Imana irakuzi, uri igikomangoma uri umuvandimwe wa Yesu, wari ukwiriye kwiyaturaho ibintu byiza kandi ugakomera umutima.

“Tegereza Uwiteka, komera umutima wawe uhumure. Ujye utegereza Uwiteka” Zaburi 27:14
Ibihe byiza.