MFASHA GUSENGERA ABATAMILI BO MU BUHINDE

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nzeri 2017 dusengere Abatamili bo mu Buhinde.

Mu Buhinde habarirwa Abamurawo bagera kuri 3.352.000 ku isi hakabarirwa abagera ku 4.581.000, aba bakaba ari abayoboke b’idini isilamu. Ururimi rukoreshwa ni tamil.
Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu zamaze kugezwa mu rurimi bakoresha. Inyigisho zimwe z’amajwi nazo zamaze kugezwa mu rurimi bakoresha. Filime igaragaza ubuzima bwa Yesu nayo yamaze guhindurwa mu rurimi bakoresha.

INZITIZI

Kwakira agakiza mu miryango y’abayisilamu bigira ingaruka kuko bahita bagushakisha kugirango bakwice. Ndetse bigira ingaruka no ku muryango wawe iyo uwufite.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana yohereze abakirisitu bajye gukorera mu gace batuyemo bitume babashyira ubutumwa bwiza.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we kuko muri ubu bwoko bw’abatimila ntawurakira agakiza.
•Imana yongere ubushake mu ba Murawo bwo gushaka kumenya Yesu.
. Imana itange ihumure no kumvikana mu bayisilamu b’abatimile.
. Imana ibahe uburyo bw’imikorere.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Maze abwira abigishwa be ati ibisaurwa ni byinsi ariko abasaruzi ni bake, nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. ” (Matayo: 9:37)
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

[email protected]