MFASHA GUSENGERA ABAMURAWO BO MU BUHINDE

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nzeri 2017 dusengere Abamurawo bo mu Buhinde.

Mu Buhinde habarirwa Abamurawo bagera kuri 2.515.000 ku isi hakabarirwa abagera ku 5.517.000, aba bakaba ari abayoboke b’idini Abahindu. Ururimi rukoreshwa ni hindi.

Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu zamaze kugezwa mu rurimi bakoresha. Inyigisho zimwe z’amajwi nazo zamaze kugezwa mu rurimi bakoresha. Filime igaragaza ubuzima bwa Yesu nayo yamaze guhindurwa mu rurimi bakoresha.

INZITIZI

Abakirisitu ntabwo baratangira kubyaza umusaruro amahirwe yo kugeza ubutumwa bwiza ku ba Murawo ngo bakoreshe inyigisho na filime igaragaza ubuzima bwa Yesu mu kubagezaho ubutumwa bwiza. Ntabwo barubaka ubucuti n’abamurawo kugirango babone uburyo babagezaho ubutumwa bwiza.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana yohereze abakirisitu bajye gukorera mu gace batuyemo bitume babashyira ubutumwa bwiza.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we kuko muri ubu bwoko ntawurakira agakiza.
•Imana yongere ubushake mu ba Murawo bwo gushaka kumenya Yesu.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Mwongere icyubahiro cye mu mahanga imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose. Kuko Uwiteka akomeye, kandi ateye ubwoba arusha imana zose” (1 Ngoma:16:24-25)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

[email protected]