MFASHA GUSENGERA ABAMEGA BO MU BUHINDE

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2017 dusengere Abamega bo mu Buhinde.

Mu Buhinde habarirwa Abamega bagera ku 3.113.000 ku isi hakabarirwa abagera ku 3.156.000 aba bakaba ari abayoboke b’idini ya hinduyisime. IUrurimi bakoresha ni hindi.

Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu zamaze kugezwa mu ndimi bakoresha. Inyigisho zimwe z’amajwi nazo zamaze kugezwa mu ndimi bakoresha. Filime igaragaza ubuzima bwa Yesu nayo yamaze guhindurwa mu ndimi bakoresha.

INZITIZI

Inyandiko n’ibindi bikoresho byatuma bagezwaho ubutumwa bwiza byamaze kubageraho ariko haracyari ikibazo cy’ababagezaho ubutumwa bwiza.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana yohereze abakirisitu mu Buhinde bafite umutwaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari bakakire banezerewe.
•Imana yongere ubushake muri bo bwo gushaka kumenya Yesu.
. Imana ifashe abana bo muri ubu bwoko kugirango bagire amahirwe yo kwiga bakire agakiza babashe gufasha bagenzi babo.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo nu ntoki zabo ” (Ibyahishuwe: 7:9)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

[email protected]