MFASHA GUSENGERA ABAHAMU BO MU BUSHINWA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Kanama 2017 dusengere Abahumu bo mu Bushinwa.
Mu Bushinwa habarirwa Abahamu bagera kuri 2.050.000, aba bakaba ari abayoboke b’idini Gakondo. Ururimi rukoreshwa ni miao

Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu ntabwo zirashobora kugezwa mu rurimi bakoresha, uretse isezerano rishya niryo rimaze guhindurwa gusa. Radiyo n Televiziyo bya gikirisitu nabyo ntabwo biratangira kuvuga ubutumwa bwiza mu rurimi bakoresha. Inyigisho zimwe z’amajwi ariko zo zamaze kugezwa mu ndimi bakoresha.

INZITIZI

Abahumu batuye mu majyaruguru y’ubushinwa hazwiho kurwanya ubutumwa bwiza bwa Yesu cyane. Ntabwo ibintu bya Yesu babyumva na gato.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa abizera hirya no hino ku isi (cyane cyane baturutse mu matorero yo muri Aziya ) ku bashyira inkuru nziza.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we.
• Ko haboneka Bibiliya ndetse n’imfashanyigisho za Gikristo mu rurimi bavuga.
. Imana ibafashe babone abigisha kugirango babashe kubasobanurira inzira y’agakiza ndetse babone n’ibindi bikoresho bakwifashisha nk’ibitabo n’izindi nyandiko batambutsa ubutumwa bwiza

IJAMBO RY’UMUNSI

“Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose. Kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gusingizwa cyane, kandi ateye ubwoba arusha imana zose .” (1 Ingoma: 16:24-25)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

[email protected]