MFASHA GUSENGERA ABADAREJI BO MURI NEPALI

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa kane tariki ya 18 Gicurasi 2017 dusengere Abadareji bo muri Nepali (Aziya).

Muri Nepali, habarurwa Abadareji 455,000; abasaga ibihumbi 70.000 bakaba batuye mu Buhinde, naho abandi 1.900 babarirwa muri Bhutan. Abadareji babarirwa muri ibi bihugu 3 ubateranyije bose muri ibi bihugu uko ari bitatu usanga basaga 526.900. ururimi bavuga ni Nepali.

Idini yiganje ni iya Hinduyisimi, nta bakristo na bake baraboneka muri ubu bwoko. Bibiliya yose ndetse na zimwe mu mfashanyigisho za Gikristo zamaze guhindurwa mu rurimi bavuga.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutse Abakristo cyane cyane baturuka mu matorero yo mu bihugu begeranye bajyane Ubutumwa Bwiza mu Badereji.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo; ndetse anabatere ishyaka ryo gusoma Bibiliya mu ndimi bavuga.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo kuko mwakoreraga abera na none muka buki bakorera.” ( Abaheburayo: 6:10)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
Tuyishime [email protected]