MFASHA GUSENGERA ABACHANGIPA BO MU BUHINDE

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Kanama 2017 dusengere Abachangipa bo mu Buhinde.

Mu Buhinde habarirwa abagera ku 6400, aba bakaba ari abayoboke b’idini ya buda. Ururimi rukoreshwa ni Changthang

Bibiliya yn’izindi nyandiko za gikirisitu ntabwo zirashobora kugezwa mu rurimi bakoresha. Radiyo n Televiziyo bya gikirisitu nabyo ntabwo biratangira kuvuga ubutumwa bwiza mu rurimi bakoresha. Zimwe mu nyigisho z’amajwi ariko zo zamaze kugezwa mu rurimi bakoresha.

INZITIZI

Abachangipa batuye mu gace kabo bonyine kuburyo bigora abandi bantu kuba babageraho no kubagezaho ubutumwa bwiza.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa abizera hirya no hino ku isi (cyane cyane baturutse mu matorero yo muri Aziya ) ku bashyira inkuru nziza.
• Umwuka Wera agenderera imitima y’Abachangipa, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we.
• Ko haboneka Bibiliya ndetse n’imfashanyigisho za Gikristo mu rurimi bavuga.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene.” ( Matayo: 25:32)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

[email protected]