MFASHA GUSENGERA ABABERIBERA BO MURI MOROCO

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2017 dusengere Ababeribera bo mu Moroco.

Mu Moroco habarirwa abagera ku 146.000, aba bakaba ari abayoboke b’idini ya isilamu. Ururimi rukoreshwa ni Mushungulu
Bibiliya yamaze kugera mu rurimi bakoresha ariko ntabwo ibice byinshi ntabwo biragezwamo Bibiliya. Radiyo n Televiziyo bya gikirisitu bibasha kubageraho mu rurimi bumva.cyangwa indi mfashanyigisho ya Gikristo yari yashyirwa mu rurimi bavuga.

INZITIZI

Moroco ni ahantu hagoye gukorera kuba ku bakirisitu bikagira ingaruka no ku butumwa bwiza bavuga.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa abizera hirya no hino ku isi (cyane cyane baturutse mu matorero yo muri Afurika ) ku bashyira inkuru nziza.
• Umwuka Wera agenderera imitima y’Ababeribera, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we.
• Ko haboneka Bibiliya yuzuye ndetse n’imfashanyigisho za Gikristo mu rurimi bavuga.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene.” ( Matayo: 25:32)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

[email protected]