MFASHA GUSENGERA ABABELINESE BO MURI INDONEZIYA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 dusengere Ababelinese bo muri Indoneziya.

Muri Indoneziya habarirwa Ababelinise bagera kuri 4.017.000 ku isi hakabarirwa abagera ku 4.023.000 aba bakaba ari abayoboke b’idini ya hinduism. Ururimi bakoresha ni bali.

Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu zamaze kugezwa mu rurimi bakoresha. Inyigisho zimwe z’amajwi nazo zamaze kugezwa mu rurimi bakoresha. Filime igaragaza ubuzima bwa Yesu nayo yamaze guhindurwa mu rurimi bakoresha.

INZITIZI

Abakirisitu bo mu bundi bwoko muri Indoneziya gagira inzitizi zo kutamenya ururimi rukoresha n’ababelinese arirwo bali kugirango babagezeho ubutumwa bwiza.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana yohereze abakirisitu bajye kandi bamenye ururimii rwa bali barukoreshe babagezaho ubutumwa bwiza.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we kuko muri ubu bwoko bw’abatimila ntawurakira agakiza.
•Imana yongere ubushake muri bo bwo gushaka kumenya Yesu.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Abo kumpera y’isi bazibuka bahindukirire Uwiteka, amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe ” (Zaburi : 22:28)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
[email protected]