MFASHA GUSENGERA ABABANJARA BO MU BUHINDE

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2017 dusengere ababanjara, bo mu Buhinde.

Ababanjara bo m buhinde ni abahindu bazwi ku mazina 53 atandukanye ururimi bavuga ni Lambadi cyangwa Lamani (53%) n’urwitwa Banjara (25%).

IMYIZERERE YABO

Ababanjara benshi ni Abahindu, bamwe bafatanya imyizerere y’Abahindu n’imyizerere yabo gakondo. Abandi bakurikiye imyizerere ya Isilamu bagera no ku rwego rwo kuba ba Shekh. Kubera kuvanga imyizerere y’abahindu n’imyizererere ya gakondo hari ibintu bimwe na bimwe baziririza harimo ko nta mugore wemerewe guca imbere y’umugabo, ndetse umukobwa ufashwe asambana bamutwika yumva.

INZITIZI KU BUTUMWABWIZA

Ubuzima bw’ubucyene babayemo n’ubujiji bwo kutabasha kumenya gusoma no kwandika.
Abana benshi ntabwo babona amahirwe yo kwitabira ishuri kuko imiryango ihora yimuka ijya gushaka imibereho. Abagabo 12% nibo babasha gusoma mu gihe abagore ari 3.6%. ababanjara nta nyandiko zigaragara mu rurimi rwabo.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

Gusenga kugirango Ababanjara badahawa agaciro mu muryango babashe kwakira ubuntu bw’Imana.
Gusenga kugirango Imana ifashe abakora ivugabutumwa kubona uburyo bageza ubutumwa bwiza kuri ubu bwoko bw’ababanjara, ndetse n’indirimbo zimwe na zimwe zigahindurwa mu rurimi rwa Lambadi n’ubundi butumwabwiza.
Gusengera abana b’ababanjara kugirango Imana ibahe andi mahirwe bave mu buzima barimo bagere mu bundi buzima butandukanye n’ubwo barimo

IJAMBO RY’UMUNSI

Abaroma: 11:13 “Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye kuko ndi intumwa mu banyamahanga.”

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Tuyishime [email protected]