MFASHA GUDENGERA ABASONARA BO MU BUHINDE

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017 dusengere Abasonara bo mu Buhinde.

Mu Buhinde habarirwa Abamega bagera ku 8.142.000 ku isi hakabarirwa abagera ku 8.228.000 aba bakaba ari abayoboke b’idini ya hinduyisime. Ururimi bakoresha ni hindi.
Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu zamaze kugezwa mu ndimi bakoresha. Inyigisho zimwe z’amajwi nazo zamaze kugezwa mu ndimi bakoresha. Filime igaragaza ubuzima bwa Yesu nayo yamaze guhindurwa mu ndimi bakoresha.

INZITIZI

Iyo wakiriye agakiza mu bwoko bw’Abasonara uhura n’ingorane zo kwamburwa ubutaka mu muryango wawe bigatuma bigora abashaka gufata ukemezo.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana yohereze abakirisitu mu Buhinde bafite umutwaro wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari bakakire banezerewe.
•Imana yongere ubushake muri bo bwo gushaka kumenya Yesu.
. Imana ifashe abana bo muri ubu bwoko kugirango bagire amahirwe yo kwiga bakire agakiza babashe gufasha bagenzi babo.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose Kuko Uwiteka akomeye akwiriye gusingizwa cyane kandi ateye ubwoba arusha omana zose ” (1 Abami: 16:24-25)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

[email protected]