MFASHA DUSENGERE ABAZERUBAYIJANI BO MURI AZERUBAYIJANI

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gicurasi 2017 dusengere Abazerubayijani bo mu Azerubayijani(Aziya).

Benshi muri bo ni Abayisilamu, Abakristo ni bake cyane nubwo Bibiliya yose yamaze guhindurwa mu rurimi bavuga.

INZITIZI

Abazerubayijani bamaze ibinyejana byinshi bari mu idini ya Isilamu, bityo ntibyoroshye gupfa guhindura imbyumvire yabo.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutse Abakristo cyane cyane baturuka mu matorero yo mu gihugu cy’abaturanyi cya Jorujiya kujyana Ubutumwa Bwiza mu Bazerubayijani.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo; ndetse anabatere ishyaka ryo gusoma Bibiliya mu rurimi bavuga.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.” (Zaburi 105:1)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
[email protected]
(+250)788552883/ (+250)725151463