MFASHA DUSENGERE ABAWOLOFU BO MURI SENEGALI

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017 dusengera Abawolofu bo muri Senegali.

Abawolofu babarizwa mu gihugu cya Senegali ho ku mugabane w’Afurika. Mu bihugu bitandukanye, Abawolofu babarirwa mu 6.384.000; muri Senegali honyine hakaba hatuye abagera ku 5.384.000. Hejuru ya 98% ni Abayisilamu. Isezerano Rishya ndetse na zimwe mu mfashanyigisho za Gikristo zamaze guhindurwa mu rurimi bavuga .
IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa Abakristo benshi hirya no hino ku isi (cyane cyane mu matorero yo muri Afurika y’iburengerazuba) bakajyana Ubutumwa Bwiza mu Bawolofu.
• Haboneka Bibiliya yose mu rurimi rwabo rwa kavukire.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Mwami, amahanga yose waremye azaza, Akwikubite imbere akuramye, Kandi bazahimbaza izina ryawe.” (Zaburi 86:9)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
[email protected]
(+250)788552883/ (+250)725151463