MFASHA DUSENGERE ABATUWAREGE BO MURI NIJERI

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2017 dusengera Abatuwarege bo muri Nijeri.

Abatuwarege babarizwa mu gihugu cya Nijeri ho ku mugabane w’Afurika. Muri Nijeri Abatuwarege babarirwa mu 921.000. Idini ifite ubwiganze ni iya Isilamu. Abakristo bari munsi ya 2%. Aba kandi ntabwo batura ahantu hamwe by’igihe kirekire, ahubwo bahora bimuka
.
IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa Abakristo benshi hirya no hino ku isi bakajyana Ubutumwa Bwiza mu Batuwarege.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, N’abo ku mpera y’isi ngo ubatware.” (Zaburi 86:9)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
[email protected]
(+250)788552883/ (+250)725151463