MFASHA DUSENGERE ABATUWAREGE BO MURI MALI

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Mata 2017 dusengera Abatuwarege bo muri Mali.

Abatuwarege babarizwa mu gihugu cya Mali ho ku mugabane w’Afurika. Mu bihugu bitanduka Abatuwarege babarirwa mu 618.00, muri Mali honyine hakaba hatuye abagera ku 412.000. Hejuru ya 90% ni Abayisilamu. Isezerano Rishya ndetse n’izindi mfashanyigisho za Gikristo nazo zamaze guhindurwa mu rurimi bavuga. Abatuwarege batuye mu duce twitaruye , ku buryo bitoroshye kubona uko utegura gahunda z’ivugabutumwa muri bo.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana yahagurutsa Abakristo hirya no hino ku isi bakajyana Ubutumwa Bwiza mu Batuwarege.
• Haboneka Bibiliya yose mu rurimi rwabo rwa kavukire.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.”
(Mariko 13:10)
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
[email protected]
(+250)788552883/ (+250)725151463