MFASHA DUSENGERE ABASEHE BO MURI INDONEZIYA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017 dusengere Abasehe bo muri Indoneziya (Aziya).

Abasehe bakomoka ku ruvange rw’amoko atandukanye, ni nayo mpamvu usanga uruhu rwabo ari inzobe cyane kandi bakaba ari barebare ugereranije n’andi moko atuye muri Indoneziya. Muri iki gihugu habarurwa abagera kuri 3.445.000, mu gihe abasaga gato ibihumbi 100 babarizwa mu bindi bihugu. Benshi bari mu idini ya Isilamu mu gice cy’Abasuni; ndetse aba bakaba baragize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza inyigisho z’iri dini muri Indoneziya ndetse no mu bindi bice by’Aziya y’uburasirazuba bw’amajyepfo.

Bibiliya yose ndetse na zimwe mu mfashanyigisho za Gikristo zamaze gushyirwa mu rurimi bavuga.

INZITIZI

Abasehe ni bamwe mu moko yagiye agaragarwaho no kwinangira umutima mu buryo bukomeye imbere y’Ubutumwa Bwiza.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutse Abakristo bo hirya no hino ku isi kujyana Ubutumwa Bwiza mu Basehe.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo; kandi abatere inyota yo gusoma Bibiliya.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.” (Yesaya 2:2)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
[email protected]
(+250)788552883/ (+250)725151463