MFASHA DUSENGERE ABARASHAYIDA BO MURI SUDANI

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Gicurasi 2017 dusengere Abarashayida bo muri Sudani.

Muri Sudani (Afurika) habarurwa abagera ku 116.000, abandi 36.000 bakaba batuye mu bindi bihugu. Abenshi muri bo ntibazi gusoma. Bityo uburyo bwiza bwo kubabwiriza ni ugukoresha imvugo, kuruta inyandiko. Batunzwe ahanini n’ubworozi bw’ihene n’intama. Barangwa no kudatura hamwe, ahubwo bahora bimuka; dore ko bibera mu mahema akozwe mu mpu z’inyamaswa.

Benshi muri bo ni Abayisilamu. Isezerano Rishya na zimwe mu mfashanyigisho za Gikristo byamaze guhindurwa mu ndimi bavuga(Icyarabu n’Igisudani) .

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa Abakristo benshi hirya no hino ku isi bakajyana Ubutumwa Bwiza mu Barashayida.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo.” (Yesaya 9:1)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
[email protected]
(+250)788552883/ (+250)725151463