MFASHA DUSENGERE ABAPASHITUNI BO MURI AFUGANISITANI

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kananma 2015 turasengera Abapashituni .

Abapashituni babarizwa mu majyepfo ya Afuganisitani ho ku mugabane wa Aziya, ahabarurwa abagera hafi kuri miliyoni zirindwi, naho abasaga gato ibihumbi 300 bakaba bibera mu bindi bice bitandukanye by’isi. Abenshi muri bo ni Abayisilamu, nta Bibiliya yari yasemurwa mu rurimi bavuga, ndetse nta n’indi mfashanyigisho ya Gikristo babasha kubona. Bivugwa ko urukundo n’urwango bingana mu Bapashituni, bitewe n’uburyo abo mu yandi moko babitwaraho.

Inzitizi

Afuganisitani ni igihugu gikumira cyane ibikorwa byose by’ivugabutumwa rya Gikristo. Bityo biragoye cyane kubona uko ugera ku Bapashituni. Icyakora kuba Afuganisitani ari igihugu cyazahajwe n’intambara, ubukene n’inzara, kwifashisha ibintu nkenerwa mu buzima bwacu bwa buri munsi bishobora kuba irembo ku miryango itanga imfashanyo ya Gikristo.

Ibyifuzo byo gusengera

• Imana ihagurutse abakozi bayo bajyane Ubutumwa Bwiza mu Bapashituni.
• Haboneke abantu bitangira umurimo wo guhindura Bibiliya mururimi bakoresha
• Imana ihishurire imitima yabo Imana y’ukuri yaremye ijuru n’isi
• Irembo ry’Ubutumwa Bwiza rikinguka muri Afuganisitani

Ijambo ry’umunsi

“Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendēra”. (Hab.2:14)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

 Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA@agakiza.org