MFASHA DUSENGERE ABANOSU BO MURI BUSHINWA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kananma 2015 turasengera Abanosu .

Abanosu babarizwa mu Bushinzwa ho ku mugabane wa Aziya, ahabarurwa abagera kuri 1.294.000 . Muri aba Abakristo bari munsi ya 2%,Isezerano Rishya niryo ryamaze guhindurwa mu rurimi bavuga. Bizera ko hari umwuka witwa Momampu waremye byose, kandi ko umuhungu wawo witwa Ginyo ariwe utanga imvura,ubutunzi ndetse n’umunezero. Abanosu, mu mateka yabo bagiye barangwa n’urugomo ; aho bagabaga ibitero ku yandi moko , maze bagafata abantu bugwate bakabahindura abacakara.

Ibyifuzo byo gusengera

• Imana ihagurutse abakozi bayo cyane cyane baturutse mu matorero yo muri Indoneziya bajyane Ubutumwa Bwiza mu Banosu
• Haboneke abantu bitangira umurimo wo guhindura Bibiliya (Isezerano rya Kera) mururimi bakoresha
• Imana ihishurire imitima yabo Imana y’ukuri yaremye ijuru n’isi

Ijambo ry’umunsi

“ Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva?Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?Kandi babwiriza bate batatumwe?” ( Abaroma 10:14-15)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
Uwimana.ange@gmail.com (+250)788552883/ (+250)725151463