Libani: impunzi ziva muri Siriya ziri kwakira agakiza cyane kuko amategeko yaho yemera guhindura idini

Abiyisilamu benshi muri Siriya bahunze imirwano imaze igihe muri iki gihugu bamwe bahungira muri Libani. Abenshi nyuma yo guhungira muri Libani bakiriye Yesu batitaye ku karengane abakirisitu bahura nako.

George Saliba, umushumwa mu itorero rimwe ryo muri Siriya uba muri Libani yabwiye ikinyamakuru USA Today ko amaze kubatiza impunzi nyinshi zo muri Siriya, kuva imvururu zatangira muri 2011.

Avuga ko kandi Imana yari yarabimweretse mu nzozi imyaka 2 mbere yuko biba, avuga ko yagize imbaraga nyinshi zo gukora umurimo w’Imana kandi yizeye ko Yesu azakomeza kubafasha no kubarinda.

Guhinduka ukaba umukirisitu wari umuyisilamu ni ikintu gikomeye kuko uba ugomba kwirengera ingaruka byakugiraho.
Radwan nyuma yo guhinduka akaba umukirisitu yakunze gushyirwaho igitutu n’abo mu muryango we kugirango agaruke mu idini y’umuryango ariko aranga.

Umugore iyo avuye mu rusengero aba ari kumwe n’abamucungira umutekano kuko aba atinya ko bamugirira nabi. Amategeko y’igihugu cya Libani yemera ubwisanzure bwo gusengera aho umuntu ashaka, kuko itegekonshinga ritanga uburenganzira bwo guhindura idini, bitandukanye na Siriya, Irake, na Egiputa kuko ho itegekonshinga ritemera ko umuntu ahindura idini.

Umushumba Saliba avuga ko abizera bashya mbere yo kubatizwa babanza kugeragezwa kugirango harebwe niba bera imbuto zikwiriye abihannye. Avuga ko bigoye kumenya umubare nyawo w’abakira Yesu, kuko hari imiryango y’ivugabutumwa myinshi iri hafi yabo bafatanya kwamamaza ubutumwabwiza.

Umupasiteri wo mu itorero rya Beyrouth yahisemo gufata intumbwero nk’iya Saliba, kuko babanza kugerageza abizera bashyaka kureba neza niba ibyo barimo babirimo neza.

Avuga ko Imana yamuhamagariye gukora umurimo muri Libani mu nkambi z’umpunzi ziva muri Siriya ababwiriza ijambo ry’Imana n’imyizerere ya Gikirisitu.

Muri Kamena 2016 ikinyamakuru the Guardian cyanditse ko impunzi zahungiye mu Ubudage nazo inyinshi zakiriye Yesu, urugero ni mu itorero rya Trinité riherereye mu murwa mukuru Berlin ryavuye ku bakirisitu 150 bakagera kuri 700 kubera izi mpunzi zakiriye agakiza.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]