Lee Stoneking yabwiye abagize umuryango w’abibumbye uburyo Yesu yamugaruye mu buzima nyuma y’iminota 45 umutima wahagaze

Umuvugabutumwa Lee Stoneking yagarutse mu buzima nyuma y’iminota 45 apfuye umutima wahagaze atakiri guhumeka. Yatanze ubu buhamya mu nama y’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye I New-York tariki 22 Mata 2015 asoza ahamagarira abayitabiriye kwihana.

Yagize ati: “Murebe igitangaza. Ukurikije ubuhanga n’ibipimo byose by’abaganga ubuzima bwanjye bwari bwarangiye”.

Tariki 12 Ugushyingo, 2003, Lee ubwo yari ari ku kibuga cy’indege cya Sydney muri Australie yafashwe n’uburwayi bw’umutima,batangira gukora ibishoboka byose ngo abone ubutabazi kugira ngo barengere ubuzima bwe.

Yatangiye kugira ibibazo mu gutembera kw’amaraso mu ntoki mu maboko mu maguru no mu birenge bagerageza ibishoboka ariko ntibyagira icyo bitanga.

Lee yagezeho umutima urahagarara ukurikije ibipimo by’abaganga byagaragazaga ko yapfuye, atakaza n’icyizere ko yari kongera kugaruka mu isi y’abazima, amara iminota 45 umutima wahagaze utakiri gutera. Mu gihe bamushyiraga mu modoka bamujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro(morgue) babona umutima urongera uratera umwuka urongera uragaruka.

Nyuma y’ibyumweru akurikiranirwa n’abaganga muri Australie, Lee yasubiye iwabo muri USA, nyuma y’amezi yasubiye kwa muganga kureba uko ubuzima bwe buhagaze, umuganga wamukurikiranaga aratangara amubwira ko bidashoboka, amubwira ko ibibazo byose yari afite ku umutima Imana yahise ibimukiza nyuma yo kumukura mu rupfu.

muganga yagize ati: “ Ntabwo bishoboka ntabwo bishoboka Imana yonyine niyo yabasha gukora ibintu nk’ibi, igihe Imana yakuzuraga yahise inagukiza ibibazo byose by’umutima wari ufite”.

Uyu muganga yegereye Lee aramubwira ngo yahinyuje amategeko ya siyanse, lee aramubwira ati: "ntabwo ari jye wabikoze ariko uwabikoze ndamuzi izina rye ni Yesu".
Imbere y’inteko y’umuryango w’abibumbye na Ban Ki-moon umunyamabanga w’uyu muryango pasiteri Lee yasoje asoma ijambo ry’Imana ryo mu Byakozwe n’Intumwa: 2:38 “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera”.

Mbere yo gusoza yarababwiye ngo mbahaye Yesu. Imana ibahe umugisha.

Infochretienne.com

Tuyishime [email protected]