LIVE: Mushobora gukurikirana igiterane cyo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania

Nk’uko twari twabibamenyesheje, kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2013 kuri salle ya Women Foundation ku Kimihurura (ku muhanda w’amabuye) harabera igitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania batuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Iki giterane cyateguwe n’Umuryango w’ivugabutumwa Seek and Save Humanity Ministry (SSHM).


Abamaze kugera ahabera igiterane

Kuri ubu iki giterane kikaba cyatagiye, aho umuhanzi Frere Manu (Rubavu) ari kuyobora igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana. Natwe turakomeza kukibagezaho imbonankubone.


Umuhanzi Frere Manu mu kuramya Imana


Pasiteri Habyarimana Desire na Rev Past Karayenga J Jacques

Kuri ubu, umuyobozi wa gahunda akaba ari nawe muyobozi mukuru w’umuryango SSHM Pasiteri Desire Habyarimana atangije igitaramo.


Pasiteri Desire Habyarimana

Umuhanzi Albert Niyonsaba niwe utangije igitaramo mu ndirimbo zo guhimana Imana. Albert akaba ari umusore wize ibijyanye n’itunganywa ry’imiti (Pharmacy) ariko aza no gukora umurimo w’Imana mu ndirimbo.



Albert Niyonsaba

Muri iki gitaramo kandi hagaragaye Umuhanzi Habimana Emmanuel, akaba umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Mburabuturo, akaba ahimbaza Imana akoresheje inanga ya Kinyarwanda.



Umuhanzi Habimana Emmanuel (ibumoso) na mugenzi we


Depite Nyiragwaneza Athanasie umwe mu bitabiriye igitaramo

Ubu umuhanzi Isaie Uzayisenga niwe uri kuririmba indirimbo ze zo guhimbaza zamenyekanye nka Amaraso ya Yesu, Yesu warakoze n’izindi.



Isaie Uzayisenga

Iki gitaramo kitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye nka Apotle Mignonne Kabera, Umushumba akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministry, Munala Nasta Umuyobozi w’Umuryango AGLO wita ku guteza imbere imibanire mu ngo binyuze mu biterane n’amahugurwa.


Nasta Munala(uwicaye ibumoso


Pasiteri Desire yakira Apostle Mignonne

Kuri ubu Umuhanzi Alexis Dusabe niwe ugezweho aho ari kuririmbira Imana indirimbo ze nka Miliamu yarakuririmbye, Mpa ku mazi, n’izindi.


Umuhanzi Alexis Dusabe


Abitabiriye igitaramo

Nyuma y’umuhanzi Alexis Dusabe, umwe mu bayobozi b’umuryango Seek and Save Humanity Ministries, Murindwa Anatole ahawe umwanya wo gusobanura ibyo umuryango ukora. Asobanuye ko umuryango watangijwe n’abantu bagera kuri 20, barangajwe imbere na Pasiteri Habyarimana Desire.


Murindwa Anatole Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa SSHM

Anatole avuze ko umurimo bahereyeho ari uwo gushing urubuga rwa interinetri rw’ivugabutumwa www.agakiza.org, ariko nyuma abanyamuryango bifuza kwagura umurimo bakora, bahita bashing umuryango w’ivugabutumwa SSHM ufite intego zo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami ndetse no gufasha abababaye mu buzima rusange.

Asobanura intego y’igikorwa cy’uyu munsi, Murindwa Anatole yavuze ko umuryango SSHM udakora imirimo y’ivugabutumwa ngo abantu bakizwe gusa, ahubwo ko abawugize bemera ko biba bikwiriye ko abantu b’Imana babanza kugubwa neza kugirango babashe umva ubutumwa bwiza bw’Imana. Ni muri urwo rwego nk’uko yakomeje abisobanura, hateguwe igikorwa cyo gufasha Abanyarwanda bagera kuri 65 bacumbitse mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, aho abagize uyu muryango bategura kubafashisha ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri n’imisago.

Murindwa yasobanuye ko abifuza gufasha bose bahawe ikaze, aho yatanze numero ya konti iri muri Banki ya Kigali ndetse avuga ko abakenera ibindi bisobanuro bahamagara numero y’umuyobozi w’uyu muryango Pasiter Desire kuri 0788422984.


Abahanzi barimo Frere Manu na Alexis Dusabe ubu nibo bayoboye igikorwa cyo kuramya Imana

Umushumba Karayenga Jean Jacques niwe uhawe umwanya wo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, asoma mu gitabo cy’Imigani 19:17 havuga ko umuntu uzafasha umukene nawe Imana yo mu ijuru izamwishyurira iyo neza amugiriye. Asobanuye ko iri jambo ari ryo ntego y’igitaramo cyo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania.


Rev Past Karayenga Jean Jacques

Umushumba Jean Jacques agarutse ku biranga idini y’ukuri nk’uko intumwa Yakobo yabisobanuye mu gitabo cya Bibiliya avuga ko idini y’ukuri ari ifasha imfubyi n’abapfakazi. Aha asobanuye ko umuntu ashobora kuba ari mu idini ryiza kandi rifite izina ryiza ndetse rikaba rizwi cyane, ariko ko icyo Bibiliya yita idini y’ukuri ari ifasha abababaye.

Jean Jacques agarutse kandi ku biranga ukwizera nk’aho Yakobo yabajije abakristo ba kiriya gihe ati: “Ukwizera kwanyu kwaba kumaze iki mubaye mutakugaragarisha ibikorwa”.

Reverand Pasteur Karayenga anenze abakristo b’iki gihe birirwa baririmba izina rya Yesu ndetse bakagera aho birirwa bavuga ko bafite kwizera kwinshi. Aha asobanuye ko igikenewe atari ukwirirwa umuntu yamamaza ko afite ukwizera muri we, ko ahubwo ukwizera nyako kugaragazwa n’ibikorwa nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga ngo: “Ukwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye”.

Yavuze ko abakristo batakigira impuhwe kugeza aho umuntu abasura afite inzara n’inyota bo bakihutira kumusengera birukana abadayimoni, ati: “Birakwiriye ko umuha igikoma ukamumara inzara, abo si abadayimoni bo kwirukanwa n’amasengesho”.

Atanze urugero rwa Aburahamu wari yarabuze urubyaro ariko Imana igahora imubwira kuzamura amaso mu kirere akabara inyenyeri ko ari ko imigisha we izangana. Gusa ngo bukeye abamarayika baramusuye, nawe ntiyazuyaza ababagira ikimasa, bamaze kunezerwa bamubwira ko umwaka ukurikiyeho azaba afite umwana w’umuhungu.


Umushumba Karayenga akomeje abwira abantu ko abenshi bafite byinshi birenze ibyo bakeneye, hakaba abakene baburara. Avuga ko ibiri mu isi bihagije abayirimo ahubwo ko ikibazo ari ukwikumira. Abihuje n’ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya rivuga ko Imana ipfumbatura igipfunsi ugahaza abo mu isi yose. Abasaba ko bakwiriye kujya bagira umutima wo gusaranganya.


Umushumba Mignonne akurikiye ijambo ry’Imana

Rev Past Jean Jacques asomye kandi amagambo yanditse mu Gutegeka kwa Kabiri 15:7-8,10 ndetse na Zaburi 41-1-4, hasobanura inyungu zo gufasha abakene, asobanura ko umuntu wese ufasha umukene azahirwa akiri mu isi, akagubwa neza kandi ko Imana izamwitaho ibihe ikamurinda abanzi be.

Nyuma yo kwigisha abantu ijambo ry’Imana, Pasiteri Jean Jacques asabye abumva hari ibyo batatunganije neza mu minsi ishize, abirengagije abakene, abasabye guhaguruka, nawe abasabira imbabazi Imana ngo inabashoboze ubutaha kuzajya bazirikana kurangiza izo nshingano zo guherekeresha imirimo kwizera kwabo.


Nyuma yo kubasengera, abantu bahise bahabwa umwanya wo kugira icyo batanga kugirango igikorwa cyo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania kigende neza. Ku ikubitiro, Umushumba Mignonne ahise ahamagara bagenzi ba babana mu Muryango Women Foundation batanga amadolari ya Amerika 500.


Umushumba Mignonne yakira amadorali atanzwe n’umwe mu banyamuryango ba WFM


Uyu mubyeyi nawe yishimiye gutanga ubufasha


Munala asabye ko habaho imikoranire ihoraho na SSHM muri iki gikorwa

Tuvugana n’Umuyobozi w’Umuryango Seek and Save Humanity Pasiteri Desire Habyarimana adutangarije ko abifuza kugira ubufasha batanga babwohereza kuri numero za konti iri muri Banki ya Kigali 00041-0447434-15, ko bashobora kohereza kuri numero ya MTN 0788422984 cyangwa kuri TIGO kuri 0728422984, abari hanze y’igihugu bo bakoresha uburyo busanzwe bwa Money Gram cyangwa Western Union.