LIVE: Igiterane cya Jehovayireh cyaberaga kuri stade ya ULK gisojwe hakijijwe abarenga 60

Nk’uko mwabitangarijwe ko uyu munsi taliki ya 23/02/2014, Chorale Jehova Jireh izwi ku ndirimbo “Gumamo” iri bumurike umuzingo wabo w’amashusho na audio ya kabiri iki giterane kiratangiye Chorale Hoziana ikaba iri kuririmba.

Hoziana Choir

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse impande zose. Ubu hamaze kuririmba Chorale Hoziana, hakurikiyeho Worship Team ya Kacyiru bati "Tuzimana na Yesu!"

Worship Team ya Kacyiru

Abayobozi bakuru b’itorero ADEPR bamaze kuhagera, bamaze kwakirwa bamurikirwa Hon. Bamporiki Edouard.

Bamwe mu bagize bureau nyobozi ya ADEPR baramutsa iteraniro

Ubu Chorale Jehovah Jireh igeze kuri stage, habanje abagabo gusa na bo batari bake, baririmba mu njyana ya gakondo (mu majwi yabo n’ingoma y’uruhu) bati "Twaragutangariye!"

Abagabo bagize Chorale Jhovah Jireh babanje kuri stage

Hakurikiyeho Chorale Jehovah Jireh bati "[Yesu] Turakwemera!" Bakomereje ku ndirimbo ikubiyemo amasezerano y’Imana akomeye, aho bavuga bati "Mwana wanjye Yakobo, humura."

Chorale Jehovah Joreh ni yo ikomeje gutaramira abakunzi bayo, dore ko ari na yo baje bagana. Ikigaragara ni uko stade ya ULK iri mu zakira abantu benshi yakubise, bigaragara ko igiterane cyitabiriwe mu buryo bushimishije cyane n’ubwo akavura karimo kugwa.

Bakomereje k undirimbo igira iti "Bintera kugukunda no kugushima, iyo ndebye imirimo y’intoki zawe." Ubu barimo kubyina bafatanije n’abakunzi ba Chorale mu muziki ushyushye cyane barimo gucuranga Live.

Ubu umushumba w’itorero ADEPR Akarere ka Gasabo Rev. Pasteur Karuranga arahageze, ari kumwe n’abashumba ba Gihogwe. Mu ijambo rye, asobanuye ko aho igiterane cyabereye ari muri paroisse ya Gasave, akomeza yakira umufasha we.

Rev. Karuranga (Ibumoso)

twibutse yuko iki giterane cyayobowe n’umwe mu bize muri ULK unakora umurimo w’Imana muri Jehovah Joreh Bwana Muvunyi Hypolitte.

Hakurikiyeho ijambo ry’Imana rigiye gutambutswa na Ev. Munezero waturutse mu ntara y’Uburengerazuba, President Eric akaba agiye kumusengera.

Munezero mu ijambo rye yahaye intego igira iti "Hari ibyo [intare] yakandagiye" yakuye mu gitabo cya 2 Abami 14:9, yibukije abantu bose bateraniye kuri stade ya ULK ko igituma bari ibyo bari byo ndetse bageze ku byo bagezeho, ni uko hari ibyo intare yakandagiye. Yakomeje ababwira yuko hari ibindi izakandagira, ati "Satani uwamutsinze nta ho yagiye."

Ev. Munezero

Ashoje abwira abantu bose yuko gabiye kubara ibintu byose intare ya Yuda yakandagiye, maze bagahaguruka bagafatanya gusenga Imana. Nyuma y’ijambo ry’Imana, umuvugabutumwa ahamagaye abasubiye inyuma ngo basengerwe. ABagera kuri 60 bakiriye Kristo nk’Umwami wabo n’Umukiza.

Abakiriye Kristo basengerwa

Umuvugizi w’ Itorero rya Pentekote mu Rwanda Rev. Pasteur Sibomana Jean Yashize k’ umugaragaro Album ya yiswe Uwiteka niwe Mana



Nyuma abaterankunga bahawe CD banashimirwa imirimo myiza bakoze kugira ngo umurumo w’ Imana ukorwe w’ iyi Album.

Nyuma y’abaterankunga Chorale Jehovayireh yahawe indirimbo zo gusoza.